Nyanza: Abafatanyabikorwa biyemeje kwinjiza ibikorwa byabo mu by’akarere

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida w'ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere yavuze ko bari mu igenamigambi rihuriweho
Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) biyemeje kwinjiza ibikorwa byabo mu by’akarere bazirikana ko umuturage ariwe bakorera kandi iyo ateye imbere akarere nako kaba gateye imbere.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere yavuze ko bari mu igenamigambi rihuriweho

Mu mwiherero w’iminsi itatu wabereye mu karere ka Muhanga wahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza n’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) hagamijwe kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2022-2023 aho igeze, bitsa cyane kuyagenze nabi kugirango hasuzumwe uburyo yagenda neza bakanakorera hamwe igena migambi ry’umwaka ukurikira.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) Gashonga Leonard avuga ko baganiriye bagamije guhuriza hamwe igenamigambi bwite ry’akarere ndetse n’igenamigambi ry’abafatanyabikorwa bakagira inyandiko imwe ihuriweho.

Ati“Buri mufatanyabikorwa afite ibyo akora nabo abikorera ariko n’akarere nako gafite ibikorwa kateganyirije umuturage twese rero niwe dukorera bityo tugomba guhuza tukabishyira hamwe.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa bavuze ko uyu mwiherero ugiye kubafasha kunoza bimwe mubitari binogeje.

Bahati Yousuf umukozi wa Compassion International yagize ati “Bamwe muri twe hari ibyo bakora ugasanga rimwe na rimwe akarere ntikabimenye kandi muby’ukuri ibyo bintu biba byakozwe biba bigomba kugaragara bikajya mu maraporo y’akarere no mu mihigo yako karere, ubu rero twagize amahirwe duhurira hamwe tunaboneraho n’uburyo bwo kujya duha amakuru akarere kandi mu gihe gikwiriye.”

Mugenzi we Baziki Eugenie ukorera DUHOZANYE nawe yagize ati“Umuturage niwe duhuriyeho twese kandi tugamije kumushyira kw’isonga ubu rero buri wese muri uyu mwiherero aramenya icyo agomba gufasha uwo muturage kandi iyo umuturage ateye imbere n’akarere kose kaba gateye imbere.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere kuko iterambere ry’akarere mu nkingi zose babifatanya akagira icyo abasaba.

Yagize ati“Turabasaba gukomeza gufatanya natwe aho twanabitangiye mw’igenamigambi bari gukora kugira ngo duhuze ibikorwa byacu bityo ni ugukomeza bakatwungamaboko mu gushyira mu bikorwa ibikorwa tuba twariyemeje bigamije iterambere ry’abaturage.”

- Advertisement -

Akarere ka Nyanza kabarurwamo abafatanyabikorwa 58 bose hamwe mu mwiherero barimo warufite insanganyamatsiko igira iti“Igenamigambi rihuriweho,umusingi w’iterambere.”

Mu karere ka Nyanza habarurwa abafatanyabikorwa 58 bose hamwe
Abafatanyabikorwa mu matsinda bigiye hamwe uko umuturage yakomeza gushyirwa kw’isonga
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Muhanga