Nyanza: Ku munsi w’isabukuru ya RPF-Inkotanyi, abaturage baremeye mugenzi wabo utishoboye

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu kagari ka Mututu, bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango umaze ubayeho.

Hanizihijwe ibirori abaturage bishimira ibyiza bamaze kugeraho

Muri ibyo birori nibwo boroje inka umuturage utishoboye witwa Mukamporera Domithila wo mu mudugudu wa Kanyinya muri kariya kagari.

Mukamporera worojwe inka yavuze ko iki ari igisubizo abonye, kandi inka yahawe igiye kumufasha no kuba yakwiteza imbere.

Ati “Ubu iyi nka izajya imfasha kubona ifumbire, kandi nibyara mbone amata nyagurishe ndetse nanihere abana. Harakabaho umuryango FPR-Inkotanyi.”

Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’akagari ka Mututu, Rudahunga Faustin avuga ko bo nk’abanyamuryango bisuganyije bicaye bagatekereza icyo bakora, basanga ari ngombwa gushyigikira gahunda ya Perezida Paul Kagame.

Ati “Mu gushyigikira gahunda ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Chairman w’umuryango ku rwego rw’igihugu, twe nk’abanyamuryango bo mu kagari ka Mututu tworoje inka  umuturage wacu.”

Umupfasoni Solange Vice Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kibirizi yashimiye abanyamuryango bo mu kagari ka Mututu ubushake bagize mu gushyigikira gahunda ya Girinka, ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Ati “Inka ni iye bwite, nayifate neza ayiteho kandi izamugirira akamaro ku buryo n’abo baturanye bazabona ko hari aho yamuvanye ikaba hari aho imugejeje.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Mututu boroje inka umuturage utishoboye

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -