Papa yahaye ubutumwa bukomeye Abanyecongo

Umushumba wa kiliziya Gatorika ku Isi,Papa Francis, yasabiye Isi amahoro, asaba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya urugomo n’urwango n’ubundi bugizi bwa nabi buriyo.

Abantu basaga 100,000 bari bakoraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma ngo bumve ubutumwa Papa atangaza kuri Pasika buzwi cyane nka ‘Urbi et Orbi’ aho yibanze ku gusaba amahoro ku Isi.

Mu butumwa yasomye bwa ‘Urbi et Orbi’ , Papa Francis yahamagariye amahoro mu bice bitandukanye by’Isi birimo Ukraine, Israel na Palestina, DR Congo, n’ahandi

Ubwo yabutangazaga, hari hashize amasaha macye hamenyekanye ubwicanyi bwahitanye abaturage b’abasivile babarirwa muri za mirongo mu nNara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo bwakozwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Ni nyuma kandi ya raporo nshya y’inzego z’umutekano ivuga ko abantu barenga 400 mu karere ka Djugu konyine, muri Ituri, bishwe n’imitwe yitwaje intwaro mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Papa Francis uheruka muri DR Congo mu mpera z’ukwa mbere, mu butumwa bwe yagize ati “Ubugizi bwa nabi nibuhagarare muri RD Congo”.

Yongeyeho ati “Umunyecongo wese nagire uruhare rwe. Urugomo n’urwango ntibigire umwanya mu mitima no ku munwa w’uwariwe wese, kuko atari amarangamutima ya kimuntu kandi atari aya gikristu…”

Papa yasabye abategetsi b’ibihugu “kubaha nyabyo uburenganzira bwa muntu na demokarasi” no “gushaka iteka ibyiza rusange ku baturage.”

Kuri uyu wa mbere saa sita biteganyijwe ko Papa Francis ayobora isengesho rizwi nka Regina Cæli (Umwamikazi w’Ijuru) ari mu idirishya ry’ingoro ye.

Papa Francis ugaragara nk’ufite intege nke, ubwo  aheruka muri Congo yasabye ko ibihugu by’amahanga bifite akaboko mu mutekano mucye muri iki gihugu  gukuramo urwo ruhare, asaba abanye-congo kuba umwe.

- Advertisement -

Ivomo: BBC

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW