Police FC yabonye umuyobozi mushya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police Football Club, bwatangaje ko iyi kipe yabonye umuyobozi mushya usimbura ACP Yahaya Kamunuga uherutse guhabwa izindi nshingano muri Polisi y’u Rwanda.

Alphonse Munyantwali yagizwe umuyobozi wa Police FC

Ni nyuma y’iminsi mike iyi kipe itangaje ko uwari umuyobozi wa yo, yabonye izindi nshingano zitamwemerera gukomeza kuyobora ikipe.

SP Ruzindana Regis ni we wari wasigaranye inshingano zo kuyobora iyi kipe mu buryo bw’agateganyo ariko ubu yasubiye ku mwanya we wa Visi Chairman.

Munyantwali Alphonse ni we muyobozi mushya wa Police FC nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe akaba n’Umuvugizi wa yo, CIP Bikorimana Obed mu kiganiro yahaye UMUSEKE.

Ati “Yego ni byo. Ubu Chairman mushya wa Police FC ni Munyantwali Alphonse.”

Ibi kandi byashimangiwe na Police FC ibicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe zirimo Twitter.

Bati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashyizeho ubuyobozi bushya  bw’ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC) aho Alphonse Munyantwali yagizwe umuyobozi mukuru (Chairman). Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana yagizwe Umuyobozi wungirije (Vice Chairman).”

Uyu muyobozi mushya w’iyi kipe y’abashinzwe umutekano, si mushya mu ruganda rw’umupira w’amaguru kuko yigeze kuba umuyobozi w’Amagaju FC ubwo yari ikiri mu cyiciro cya Kabiri ndetse arayizamura.

Munyentwali yigeze kuyobora Intara y’Amajyepfo ari Guverineri ndetse yanabaye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

- Advertisement -
SP Ruzindana Regis ni umuyobozi wungirije wa Police FC

UMUSEKE.RW