Police FC yakoze impinduka mu buyobozi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, bwakoze impinduka zitunguranye, uwayiyobora asimburwa n’uwari umwungirije bwa Kabiri.

SP Ruzindana Regis ni we muyobozi mushya wa Police FC

Izi mpinduka zamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2023. Biciye ku Munyamabanga Mukuru w’iyi kipe y’abashinzwe umutekano, CIP Bikorimana Obed, aya makuru yemejwe ko ari impamo.

Ati “Nibyo izo mpinduka zabaye. Umwanya wa SP Ruzindana Regis wari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzweigura n’igurisha ry’abakinnyi, uzajya mu biro bya Chairman.”

Muri Nyakanga umwaka ushize, ni bwo hari hatangajwe ubuyobozi bushya bwa Police FC bwari buyobowe na ACP Yahaya Kamunuga wari wungirijwe na Rtd Bosco Rangira na SP Ruzindana Regis.

Bisobanuye ko SP Ruzindana yasimbuye ACP Yahaya Kamunuga bivugwa ko yahawe izindi nshingano muri Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda.

Bivugwa ko uwari Chairman wa Police FC, ashobora kuba agiye kujya mu butumwa bw’Igihugu hanze y’u Rwanda.

Iyi kipe iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 39 mu mikino 24 imaze gukina.

ACP Yahaya Kamunuga ntakiri umuyobozi wa Police FC

UMUSEKE.RW