RDC: Iperereza “ryashyize hanze amabanga” yose ya Depite Mwangachuchu

Mu rubanza rwa Depite Édouard Mwangachuchu, Ubushinjacyaha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko iperereza ryavumbuye amabanga akomeye kuri uyu mudepite ushinjwa gukorana n’u Rwanda n’imitwe y’inyeshyamba yayogoje Uburasirazuba bwa Congo.

Depite Edouard Mwangachuchu yashinjwe gukorana bya hafi n’u Rwanda

Depite Edouard Mwangachuchu yafunzwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2023. Ubushinjacyaha bwa gisirikari bumurega ibyaha birimo kugambanira igihugu no gutunga imbunda bitemewe n’amategeko.

Izo mbunda ngo zavumbuwe i Rubaya muri teritware ya Masisi ahari icyicaro cya sosiyete icukura amabuye y’agaciro izwi nka Bisunzu iyobowe na Depite Mwangachuchu.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko hari ibindi bikoresho bya Gisirikare byasanzwe mu rugo rwe i Kinshasa.

Anashinjwa gukorana n’umutwe wa M23 uhanganye na FARDC, umutwe Leta ya Congo itwerera igihugu cy’u Rwanda.

Imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, mu iburanisha ryo kuri uyu wa tariki 11 Mata 2022, hagaragajwe raporo y’ibintu bifitanye isano n’ibivugwa ko byafatanywe Depite Mwangachuchu ushinjwa gukorana n’u Rwanda n’imitwe y’iterabwoba.

Hagaragajwe inyandiko z’ibanga ngo zafashwe mu isakwa ryo ku wa 04 Mata 2023 aho basanze muri “Coffre-fort” amakuru akomeye ashinja uyu mudepite gukorana n’umwanzi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urwego rushinzwe iperereza muri Congo [ANR] rugaragaza ko “Mwangachuchu afitanye isano rya bugufi n’u Rwanda, afite ibikorwa byinshi mu Rwanda, umunyamuryango wa Diaspora Nyarwanda ndetse akaba n’umunyamigabane muri Rwandair witabira inama z’iyo sosiyete”

Mu byavumbuwe ngo Depite Mwangachuchu “yateganyaga kubaka inzu mu Murenge wa Remera muri Kigali, yasabye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda ndetse n’umugambi wo gusahura umutungo wa Congo awuzana mu Rwanda.”

- Advertisement -

Hafunguwe isanduku ya Mwangachuchu byavugwaga ko yari ibitsemo ibimenyetso byakwifashishwa mu kumushinja. Ngo hagaragayemo ibirimo pasiporo 11 zirimo 6 ze (izisanzwe n’iz’abadipolomate) hamwe n’izindi 5 z’umugore we, gusa ntihavuzwe ibihugu zaturutsemo.

Muri uru rubanza hagaragajwe amasasu 42, inkoni y’amashanyarazi, icyemezo cyo kwandikisha imbunda yo kwirwanaho cyatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Congo n’icyemezo cy’ibizamini bya Covid-19 cyatangiwe mu Rwanda muri Gicurasi 2019.

Hagaragajwe kandi ko itsinda ry’abapolisi bacungaga umutekano wa Mwangachuchu n’inyungu ze biganjemo abahoze muri CNDP ya Gen Laurent Nkunda n’umutwe wa M23 ndetse ko bari bafite intwaro zikomeye batahawe na Polisi y’Igihugu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari raporo y’Inama y’Igihugu y’umutekano yo muri 2022 ku mutekano wo muri Kivu y’Amajyaruguru yagaragaje ko itsinda ryarindaga Depite Mwangachuchu rigizwe n’abapolisi bo mu bwoko bw’Abatutsi gusa.

Ubushinjacyaha bwagize buti “Ibi bintu bidufasha gukurikirana Mwangachuchu kubera gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko, kugira uruhare mu myigaragambyo yo guha inyeshyamba intwaro n’ubutasi.”

Mu kwiregura, Depite Mwangachuchu yemeje ko ari umunyecongo w’ukuri ko adashobora guhemukira igihugu cye.

Abunganira Depite Mwangachuchu n’abo baregwa hamwe basabye ko bahabwa iyo raporo kugira ngo basuzume neza izo nyandiko kandi bategure ubwunganizi mu mategeko.

Bongeye kugaragaza impungenge ku buzima bwe butameze neza basaba urukiko ko yarekurwa by’abagateganyo kugirango akurikiranwe n’abaganga.

Impande zombi zizagaruka imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Ku wa gatanu, tariki ya 14 Mata 2023.

Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje kugaragaza ko ifungwa rya Mwangacucu ari uburyo bwo kwibasira no gucecekesha abanyapolitike bavuga Ikinyarwanda muri Kongo.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW