Umwarimu wo mu Karere ka Rubavu witwa Pastor Rucagu Boniface arembeye mu bitaro bya Gisenyi nyuma yo kunigwa n’abagizi ba nabi ubwo yari avuye muri nibature.
Amakuru avuga ko yasagariwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Mata, 2023 mu Kagari ka Gisa, mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko ubwo Pastor Rucagu yavaga muri nibature, yahuye n’insoresore ziramuniga hafi kumuheza umwuka.
Yagize ati “Jyewe nabanje kugira ngo ninimugoroba, ariko nabajije umugore we ambwira ko byabaye mu gitondo avuye gusenga. Nahise numva mbabaye.”
Uyu avuga ko mu Murenge wa Rugerero hadutse insoresore ziteza umutekano muke kugera aho abaturage bamaze kumenyera kugera mu ngo mbere ya saa mbiri z’ijoro.
Ati “Usigaye utaha saa kumi n’ebyiri (18h00) ukirukanka kugira ngo icupa rya nyuma urisomere mu rugo. Saa 20h00 ubwo waba ukiri hanze, urimo kwidegembya? Uravuga ngo niduhura baraniga.”
Yakomeje agira ati “Ubu gahunda ni kuri MOMO, n’umucuruzi arakubwira ngo ni ukumwishyura kuri telefone, nta mafaranga nagendanye, Sim card nibayiba nzakora Swap, nimbona amafaranga nongere ngure indi.”
Hari abavuga ko mu masaha y’ijoro kuva muri Centre ya Gisa kugera ku isoko rya Rugerero kizira kugenda ufite telefone mu ntoki cyangwa igikapu kirimo mudasobwa n’ibindi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste yabwiye UMUSEKE ko bahawe amakuru ko uwo muntu yanizwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.
- Advertisement -
Ati “Ubu ndi i Kigali ariko wabaza Polisi…Bambwiye ko ari umuntu bashatse kwambura, ntabwo bamuteye ibyuma ahubwo ngo bamunize..ariko wabaza Polisi.”
Ku rugomo ruvugwa Nzabahimana yavuze ko urugomo bari bararuciye binyuze mu gukaza irondo.
Ati “Hashize igihe twarabiciye, twasabwaga gukaza irondo, byarakozwe umutekano muri iyi minsi wari uhari uretse iki kibazo cyabaye.”
Gitifu Nzabahimana yasabye abaturage kwirindira umutekano kuko ari uwabo, kandi bagatanga amakuru ku gihe batibagiwe gutabarana.
Abaturage basaba ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Rugerero yakaza gucunga umutekano n’ijoro kuko byatuma aba bagizi ba nabi bacika bityo bakajya bagenda nta bwoba bwo kugirirwa nabi bafite.
Amakuru twamenye ni uko uriya Mwarimu yajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW