Seninga Innocent yabazwe

Umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC, Seninga Innocent yabazwe Tendon d’Achille nyuma yo kugirira imvune mu myitozo.

Seninga Innocent yabazwe

Ni imvune yagize mu Cyumweru gishize ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 mbere gato yo kujya gukina na Gorilla FC mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Nyuma yo kugira iyi mvune ku kuguru kw’iburyo, Seninga yabagiwe mu Bitaro bya Dream Medical Center ndetse bigenda neza nk’uko yabyivugiye ashimira Imana Yamubaye hafi.

Uyu mutoza urwariye iwe, agomba kumara amezi abiri atari mu kazi kubera ubwo burwayi. Bisobanuye ko umwungiriza we uzwi ku izina rya Cannavaro ari we ugomba gutoza ikipe mu mikino itandatu yose isigaye ngo shampiyona irangire.

Sunrise FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 25 mu mikino 26 imaze gukina. Ifite urugamba rukomeye rwo kudatakaza indi mikino kugira ngo itongera kwisanga yasubiye mu cyiciro cya Kabiri.

Seninga yari yitaweho
Umutoza, Bahufite Jonh yamusuye
Inshuti ze zamusuye

UMUSEKE.RW