Turahirwa Moses mu byaha aregwa harimo no gukoresha ibiyobyabwenge

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Turahirwa Moses yitabye RIB nyuma ahita afungwa (ARCHIVES)

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, rwatangaje ko pasiporo ya Turahirwa Moses yasakaye ku mbuga nkoranyambaga “atari umwimerere w’iyari yarahawe uwo munyamideri.”

Turahirwa Moses yitabye RIB nyuma ahita afungwa

Iyi pasiporo itavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, yashyizweho na nyiri ubwite aho yishimiraga ko kuri ubu byamazwe kwemezwa ko “ari umugore”.

Ni amagambo akubiye mu ifoto y’urwo rupapuro rw’inzira “urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ruvuga ko yahinduwe”.

Amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”

 

Urwego rwa Migration rwabibeshyuje…

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, rwatangaje ko pasiporo bivugwa ko ari iya Turahirwa y’ukuri yahinduwe itariki y’amavuko n’igitsina.

Ikindi ni uko nimero iyiranga na yo atari yo aho bigaragara ko yasibwe.

Uru rwego ruvuga ko ibyatangajwe n’uyu munyamideri atari ukuri, ruburira Abanyarwanda gusaba inyandiko z’inzira n’ibindi byangombwa mu buryo bwemewe.

- Advertisement -

Rwagize ruti “Ubuyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka rurashaka kumenyesha abanyarwanda ko pasiporo n’ibindi byangombwa by’ingendo bigira amateko abigenga, hagamijwe ko hubahirizwa umutekano w’igihugu no kurinda abanyarwanda n’Isi yose.”

Uru rwego rwibukije ko gukoresha nabi ibyangombwa by’ingendo bihanwa n’amategeko yaba inkiko ndetse n’inzego z’ubuyobozi.

 

“Ubutinganyi” Urwitwazo kuri Turahirwa?

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB ku wa 28 Mata 2023, nibwo byatangajwe ko rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu mugabo higeze kujya hanze amashusho ari mu bikorwa by’urukozasoni, aryamana n’abandi bagabo bagenzi be.

Turahirwa yaje kwemera ko amashusho ari ye ariko uburyo yagiye hanze atabigizemo uruhare. Kuva ubwo asa nk’uweruye mu kugaragaza ibyiyumvo ko ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina.

Nyuma yaho abantu batandukanye bagiye ku mbuga nkoranyambaga basaba ko atabwa muri yombi, akabazwa iby’ayo mashusho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko itabwa muri yombi ntaho rihuriye n’ayo mashusho.

Yagize ati “Nta sano bifitanye kuko mu byaha akurikiranyweho icyo ntabwo kirimo, kuko icyo cy’amashusho cyakurikiranywe mbere, ariko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko ari we washyize hanze amashusho mwabonye.”

Dr Murangira yanagarutse ku cyaha kindi cyo gukoresha ibiyobwange, Turahirwa akurukiranyweho.

Yagize ati “Mu byaha akurikiranyweho haje kwiyongeraho icyo gukoresha ibiyobyabwenge. Yaje gupimwa, turashima Leta yashyizeho Rwanda Forensic Laboratory, kuko irapima igahita itanga ibisubizo.”

Ati “Yaketsweho rero kuba akoresha ibiyobyabwenge, arapimwa, ibipimo bya Laboratwari bigaragaza ko afite mu maraso ye ingano y’ibiyobyabwenge ishobora gutuma akurikiranwa n’amategeko. Icyo ni ikindi cyaha cyaje cyiyongeraho, nyuma y’uko Laboratwari isohoye ibipimo bigaragaza ko akoresha ibiyobyabwenge.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW