Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yitabye RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko ruri kubaza Turahirwa Moses ibijyanye n’inyandiko mpimbano.

Turahirwa Moses yitabye RIB

Hamaze iminsi mike hasohotse urwandiko rw’inzira bigaragara ko rwatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.

Uyu Turahirwa ubwe ni we wasohoye ifoto y’urwo rupapuro, hariho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yadutangarije ko Turahirwa yitabye RIB kugirango yisobanure ku inyandiko mpimbano.

Ati “Yego, Turahirwa Moïse arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Turahirwa muri urwo rwandiko rw’inzira yashyize ku rubuga rwa Instagram ye, harimo ko avuka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo.

Uyu musore yavuzwe cyane mu minsi ishize, atari mu byo akora by’imideli, ahubwo hagaragaye amafoto ye ari mu bikorwa by’urukozasoni.

Turahirwa mu minsi ishize yakunze kurangwa n’udushya aho aherutse gutangaza ko ngo leta yamwemereye kunywa itabi ry’urumogi mu mihanda ya Kigali.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uwo urukiko ruhamije icyaha cy’inyandiko mpimbano, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

- Advertisement -

Turahirwa yitabye RIB ku cyicaro cyayo kiri Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

UMUSEKE.RW