Ubujura buvugwa mu Banyerondo b’i Kigali bwavugutiwe umuti

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwahamije ko bwacyemuye ibibazo by’Abanyerondo bamaze igihe bavugwaho ubufatanye mu bujura bukorerwa abaturage.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yamaze impungenge ku bakemanga ubunyamwuga bw’Abanyerondo

Hashize igihe havugwa ubujura bumaze gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Aho bibera bibi kurushaho, ni uko aba bajura bitwikira ijoro, uretse kwambura abaturage bigeze n’aho kubagirira nabi birimo kubakomeretsa cyangwa kubambura ubuzima.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, ntibahwema gutunga urutoki zimwe mu nzego z’Umutekano zirimo Irondo ry’Umwuga, aho bamwe bavuga ko ridakora kinyamwuga.

Uku kudakora kinyamwuga kuvugwa kuri uru rwego, gutuma bamwe bakekwaho kuba bivanga ndetse bagafatanya n’abajura bitwikira ijoro.

Aganira n’Itangazamakuru mu kiganiro ngaruka gihembwe kigaruka ku buzima bwa buri munsi bw’Umujyi wa Kigali mbere tariki 17 Mata 2023, Meya Rubingisa Pudence yijeje abatuye mu Mujyi wa Kigali ko ikibazo cy’Abanyerondo badakora kinyamwuga, cyavugutiwe umuti.

Ati “Twagiye tugaragarizwa n’abaturage aho banenga irondo ry’umwuga. Byadufashishe kumenya aho turinoza. Ubu twamaze gukora cyangwa gutegura inyandiko ivugurura imikorere y’Irondo ry’Umwuga. Mu bigenderwaho cyangwa mu byo twemeje, ni uburyo ki iryo Rondo rikora.”

Yakomeje agira ati “Kimwe muri ibyo, ni uburyo ki twinjiza abarijyamo. Baragenerwa [agahimbazamusyi] kuko na ko twagaragarijwe ko gashobora kuba kadahagije. Turateganya kukongera.”

Mu byo Meya Rubingisa yavuze, harimo n’uburyo ki hatangwa umusanzu w’umuturage uzavamo ako gahimbazamusyi k’iri Rondo ry’Umwuga.

- Advertisement -

Ati “Umusanzu w’umuturage, ntuce mu ntoki, ukajya utangwa hakoreshejwe Ikoranabuhanga. Hari aho byatangiye kandi byatanze umusaruro, hari aho bitaragera mu Tugari tumwe na tumwe ariko gahunda dufite ni uko byagakwiye kuba byararangiye nko mu mezi abiri ari imbere.”

Ikindi yongeyeho, ni ubumenyi buhabwa aba Banyerondo, bivugwa ko baba badafite ubuhagije mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Ati “Hari noneho kugira ngo abarijyamo bahabwe n’amahugurwa ya hato na hato abafasha gukora inshingano za bo neza kuko ni Irondo ryunganira izindi nzego z’umutekano. Inyandiko yamaze kunozwa iri kuganirwaho n’inzego bireba. Imibare y’abagize Irondo ry’Umwuga iziyongera hamwe na hamwe hakurikijwe uko Umujyi ugenda ubisaba.”

Yakomeje asaba ko n’abaturage ko habaho ubufatanye n’inzego zose z’Umutekano, kugira ngo hazajye habaho gukumira ubujura butaraba.

Ati “Icyo dusaba abaturage, ni ukugira ngo babe batanga ibitekerezo birinoza ariko atange n’amakuru nk’uko na Afande yabivuze. Aho tubona ikibazo dutange amakuru hakiri kare.”

N’ubwo havugwa ibi ariko, Irondo ry’Umwuga riri mu nzego z’Umutekano rikomeje gufatanya na Polisi kurwanya ubujura mu Mujyi wa Kigali no mu Gihugu muri rusange.

Inzego z’umutekano mu Mujyi wa Kigali zavuze ko ziri maso ku bajura bakomeje kujujubya abaturage

UMUSEKE.RW