Umuyobozi w’Akarere yasabye abiga IPRC Musanze kwirinda intekerezo zipfuye

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yasabye abiga mu ishuri rya IPRC Musanze, kurangwa n’ubumwe, baharanira Impinduka nziza muri sosiyete n’igihugu muri rusange,abasaba kwitandukanya n’imitekerereze y’ingengabitekerezo.

Ramuli Janvier uyobora Akarere ka Musanze,yasabye abiga IPRC Musanze kwirinda intekerezo zipfuye

Ibi yabisabye abanyeshuri, abakozi, bo muri IPRC Musanze kuwa 28 Mata 2023, mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 .

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’iryo shuri ,bayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’i z’umutekano zikorera mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yabanje kugaruka ku mateka ya Jenoside, avuga uburyo urubyiruko rwagaburiwe ingengabitekerezo yayo kugeza bayishyize mu bikorwa.

Yasabye urubyiruko rwiga n’urutiga kugira imitekereze mishya, baba isoko y’ubuzima.

Ati” Twabonye ko hari ibishoboka ku rubyiruko.Urubyiruko rwaba rwarize cyangwa rutarize hari ibishoboka.Birashoboka ko urubyiruko rwize cyangwa rutize igihe rugaburiwe ingengabitekerezo mbi y’urwango n’amacakubiri, rushobora gusenya, rukoreka igihugu.”

Akomeza ati” Urubyiruko rwize n’uratarize igihe rugaburiwe ingengamitekerereze mizima, ruyigaburiwe, rukayigira amahame y’ubuzima bwabo bakwemera no gupfira, urwo rubyiruko ruba isoko y’ubuzima. Kuba isoko y’ubuzima ntabwo bigomba amashuri, ntabwo bigomba kuba utaranize, ahubwo bigomba isoko wanywereyeho ariko wanywa nawe ukabigira isoko y’ubuzima.

Yabasabye kurangwa n’ubumwe ndetse no guharanira gahunda ya Ndi umunyarwanda.

Umuyobozi w’ishuri rya IPRC,Eng Abayisenga Emile, yagarutse ku mpamvu nyamukuru yo gutegura igikorwa cyo kwibuka. Yavuze ko kwibuka Jenoside ari uguha icyubahiro abishwe.

- Advertisement -

Ati” Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tukibuka Abatutsi bishwe, tuba tugambiriye guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside,ariko tukabigerekaho ko urubyiruko turera rwige,rumenye amateka.”

Uyu muyobozi yashimiye ubutwari bwaranze abahagaritse Jenoside, n’ubwaranze abarokotse bemeye gutanga imbabazi.

Yakomeje agira ati”Turashaka no gushimira abarokotse,dushima ubuyobozi bwiza, tugashima n’Inkotanyi zarokoye abahigwaga. Turashima abarokotse ku butwari bagize bw’ubudaheranwa, gutanga Imbabazi kugira ngo twubake uRwanda. “

Uwari uhagarariye AERG ku rwego rw’Igihugu,Tuyishime Jean Sauveur, yibukije abanyeshuri ko igihugu kibahanze amaso.

Yabibukije ko ari bo musemburo w’impinduka nziza, abasaba kurangwa n’amahoro.

Ati” Nk’abanyeshuri rero, ujye wumva ko ufite amahoro yuzuye ari uko waharaniye amahoro ya mugenzi wawe. Tuzomorana ibikomere, tuzatera imbere.”

Yakomeje agira ati” AERG , Ndifuriza buri munyarwanda wese amahoro, ihumure ku warokotse,gutera imbere, u Rwanda rw’ubumwe, rw’ubunyarwanda,ruzira ubwoko.”

Usibye kuba muri iri shuri baributse Abatutsi bishwe muri Jenoside, baremeye abarokotse batatu basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse, 400. 000frw kuri buri umwe

Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abanyeshuri mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
AERG Ishami, yagaragaje uko ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu gihugu n’uko Jenoside yahagaritswe binyuze mu mukino
Habayeho igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW