Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Urugomero rwa Rusumo nirwuzura P. Kagame na Perezida Samia bazarutaha bari kumwe

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/04/27 8:07 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania, akaba yakiriwe n’umukuri w’icyo gihugu, Perezida Samia Suluhu Hassan, mu byo baganiriye harimo n’umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, rukomeje kubakwa.

Ubwo Perezida Samia Suluhu yakiraga Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi 2 muri Tanzania

Abakuru b’ibihugu byombi babwiye Abanyamakuru ibyo bibanzeho mu biganiro bagiranye.

Perezida Samia Suluhu Hassan wise Perezida Kagame “Kaka yangu” (Musaza wange), yavuze ko uruzinduko rwe bari barutegereje cyane.

Ati “Ni uruzinduko rugufi, ariko si kimwe no kutarukora, ni uruzinduko rugufi ariko rwaganiriwemo iby’ingenzi.”

Kwamamaza

Perezida Samia Suluhu yavuze ko ibikorwa ibihugu byemeranyije gukora, buri ruhande rwakoze ibyarwo ariko ko hari ibitararangiye, bityo komisiyo ihuriweho n’ibihugu izasuzuma neza ibitarakozwe vuba, hagasinywa amasezerano.

Mu byo baganiriye, harimo ubucuruzi, umutekano n’ibindi.

Ku bucuruzi Perezida Samia Hasssan ati “Twabonye ari ngombwa kongera ubucuruzi n’ibikorwa remezo, kuko twabonaga ko urwego rw’ubucuruzi turiho rutajyanye n’ingano y’ubukungu dufite, n’umubano mwiza ibihugu bifitanye.”

Yabwiye Perezida Kagame ko Tanzania irimo kunoza neza ibyambu bya Dar es Salaam na Tanga, ariho u Rwanda rukunda gukoresha rwinjiza ibicuruzwa, ndetse Tanzania ikaba irimo gukora ibishoboka ngo inoze izindi nzira zafasha ko ihahirana  n’ibindi bihugu biyikikije.

Abakuru b’ibihugu banaganiriye iby’umushinga w’amashanyarazi wa Rusumo, bemeranya ko bazataha icyo gikorwa remezo bari kumwe.

Uru rugomero rwatangiye kubakwa muri 2017, ruzatwara agera kuri miliyoni 468 z’amadolari, ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania, rukaba ruzatangira gukora rufite ubushobozi bwa Mega Watt 80. Biteganyijwe ko ruzuzura muri uyu mwaka wa 2023.

Abakuru b’Ibihugu babwira Abanyamakuru ibyo baganiriyeho

Ku bijyanye n’umutekano, Perezida Samia Suluhu yavuze ko bumvikanye ko inzego zikomeza gukorana, kugira ngo zibonere umutekano ibihugu byombi, n’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba.

Ati “Hari ibyo twasanze bitaranoga neza, twabihaye itsinda rya buri ruhande ngo ribinoze neza.”

Perezida Kagame yavuze ko ashimira Perezida Samia Suluhu, kuba yamutumiye ngo asure igihugu cye n’ubwo uruzinduko ari urw’igihe gito.

Yashimiye uburyo yamwakiriye n’abo bari kumwe, avuga ko mu biganiro bagiranye biyemeje gushimangira ubufatanye mu bukungu, politiki, umuco n’amateka.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bisangiye intego yo guteza imbere abaturage babyo.

Ati “Tanzania ni umufatanya bikorwa ukomeye ku Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’ubucurizi bw’ibikoresho, no kuruhuza n’amahanga.”

Yavuze ko ashimira Tanzania kuba ifite ubushake bwo gukomeza ubwo bufatanye mu buryo butanga inyungu kuri buri ruhande, bigafasha abaturage gutera imbere, no kwihuta mu iterambere, kandi ibigo by’ubucuruzi byabo bikaba byahatana ku isoko mpuazamahanga.

Yanashimiye ubuyobozi bwa Perezida Samia Suluhu, kuba bugira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu Karere by’umwihariko ibiri muri Congo.

Akaba yasabye ko kugira ngo amahoro aboneke bisaba ubushake bwa buri wese, harimo n’abari mu kibazo yavuze haruguru.

Yavuze ko amahoro n’ituze ari ngombwa mu iterambere rya Africa.

Perezida Kagame n’intumwa bari kumwe baganiriye n’Abayobozi ba Tanzania ku mikoranire isanzweho

Bagenda baganira

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Abiga IPRC Musanze bahize guhangana n’abapfobya Jenoside 

Inkuru ikurikira

Kigali: Iby’umugabo “wagaragaye yiha akabyizi mu ruhame” byafashe intera

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Kigali: Iby’umugabo “wagaragaye yiha akabyizi mu ruhame” byafashe intera

Kigali: Iby'umugabo "wagaragaye yiha akabyizi mu ruhame" byafashe intera

Ibitekerezo 1

  1. TOMAS says:
    shize

    NOMIIIWWWW

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010