Amakuru avuga ko ubwo ku munsi w’ejo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mubyeyi yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert,yabwiye UMUSEKE ko Hatangiye iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi.
Ati” Mu masaha ya saa kumi yasanze byabaye aratabaza, asanga hari ibishyimbo baranduye nk’ibiti nka 30 byarimo bimera”
Akomeza ati” Iperereza ryatangiye, mu masaha ya saa 5h:00 n’izindi nzego z’umutekano na RIB , ubu uwo rifata arabihanirwa n’amategeko. Ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
Gitifu Muhirwa yavuze ko ibi bikorwa bitoneka uwacitse ku icumu.
Ati” Twababwira ko biriya nabyo ni ibikorwa bibaca intege bo ubwabo nubwo biba byatonetse abacitse ku icumu n’abanyarwanda muri rusange, biriya bigaragaza ko nta mbaraga bagifite.[…], uyu munsi uwakoze biriya ni nkaho yamwishe, nta bushobozi afite, imbaraga afite ni hariya zirangirira, ni izo kuza akamena ikirahuri.”
Akomeza ati” Leta yacu y’ubumwe bw’abanyarwanda ntabwo izabyihanganira.”
Yasabye ko ufite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka ahubwo akayoboka inzira nziza.