Aba-Rayons bakubise isimu no mu ba Mukura

Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, bateye akamo abakinnyi batatu ba Mukura VS babasaba koroshya umukino izi kipe zombi zifitanye kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Bamwe mu ba-Rayons bahamagaye abakinnyi ba Mukura VS

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ni bwo hakinwa imikino ya mbere ya ½ y’Igikombe cy’Amahoro. Ikipe zageze muri iki cyiciro, ni Mukura VS, Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports.

Amakuru avugwa muri aya makipe, akomeje kwisukiranya uko amasa yicuma ndetse ava i Huye avuga ko biteguye gutsinda Rayon Sports.

Amakuru UMUSEKE ukesha Radio Rwanda mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’, avuga ko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahamagaye abakinnyi batatu ba Mukura VS babasaba kuza gushyira inyoroshyo muri uyu mukino kugira ngo iyi kipe y’i Nyanza ibashe kuhabona intsinzi bitayigoye.

inyoroshyo muri uyu mukino kugira ngo iyi kipe y’i Nyanza ibashe kuhabona intsinzi mu buryo bworoshye.

Abo bakinnyi bivugwa ko bahamagawe, ni kapiteni wa MVS, Ngirimana Alexis ukina mu bwugarizi, Habamahoro Vincent ukina hagati mu kibuga na rutahizamu Robert Mukokotya. Aba bose basabwe kuza koroshyamo.

Uretse uyu mukino uhuza Mukura na Rayon Sports i Huye, mu Karere ka Bugesera ho haraba hari APR FC na Kiyovu Sports. Imikino yombi iratangira Saa cyenda z’amanywa. Iyo kwishyura izakinwa tariki 13 na 14 Gicurasi 2023.

Mukura VS yahize gutsinda Rayon Sports

UMUSEKE.RW