Abahoze ari abazunguzayi batunguye abanyamahanga bateraniye i Kigali

Abagize ihuriro rivugira abakora imirimo itanditse ku Isi, beretswe uko abahoze bacururiza mu muhanda bazwi nk’abazunguzayi bafashe ingamba mu guteza imbere umutekano, imibereho myiza no kwihutisha iterambere.

Abagize Streetnet International basuye abahoze ari abazunguzayi

Kuri uyu wa Mbere, abanyamahanga bakabakaba 200 bakora imirimo itanditse baturutse mu bihugu 52 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’isoko ryiswe Agaciro Market-Kimironko.

Bari mu Rwanda aho bitabiriye Inteko rusange ya 7 y’ihuriro rivugira abakora imirimo itanditse rizwi nka Streetnet International.

Basobanuriwe uko Agaciro Market-Kimironko ryabaye igisubizo ku mutekano mucye washoboraga guterwa n’ubucuruzi bwo mu muhanda.

Umuhoza Angelique yabwiye UMUSEKE ko iri soko bubakiwe ribasha guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Ati “Ubu nta muntu ukirirwa anyirukankana, kuzunguza ntacyo byari bimariye, bazadukorere ubuvugizi tujye kwigisha abo mu mahanga uko bacika ku bucuruzi bwo mu muhanda.”

Ayinkamiye Jacqueline asobanura ko batewe ishema n’aho bakorera kuko ubu babasha kwaka inguzanyo zibafasha kwiteza imbere.

Ati “Twirirwaga twirukanka mu muhanda twikoreye imbuto, tugwa, tubyuka, badufunga ariko aka kanya turashimira Leta y’u Rwanda, ubu natwe turi abacuruzi, twiteje imbere.”

Abitabiriye Streetnet Internationla bavuga ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo bashingiye ku buryo rwabashije kwiyubaka.

- Advertisement -

Oksana Abboud, Umuhuzabikorwa Mpuzamahanga wa Streetnet International yagize ati “Nashimishijwe cyane n’iri soko, rirerekana ko Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro ibyifuzo byatanzwe n’amashyirahamwe ashyigikira imirimo itanditse.”

Jeannette Nyiramasengesho, Umuyobozi wa Sendika y’abakora imirimo itanditse mu Rwanda (CYTRIECI) ashimira Leta y’u Rwanda yubakiye amasoko abahoze bacururiza mu muhanda.

Ati “Mu by’ukuri iyo ufite ahantu ho gukorera uba ufite umutekano uba wumva n’umuguzi iyo aje kukugurira azongera akagusanga hahandi.”

Inteko rusange ya Streetnet International izatangira ku wa 03 Gicurasi isozwe ku wa 06 Gicurasi muri Lemigo Hotel i Kigali.

Umuhoza Angélique avuga ko amaze kwiteza imbere ku buryo bufatika

Isoko bubakiwe ribarinde kwirirwa birukanka ku muhanda
Jeannette Nyiramasengesho umuyobozi wa Sendika y’abakora imirimo itanditse mu Rwanda
Basuye Urwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW