Abakoresha permis “z’indyogo” bagiye guhigishwa uruhindu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Polisi y’Igihugu yatangaje ko igiye gukora umukwabo ku bantu bakoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu mahanga ariko rw’impimbano.

CP Kabera yaburiye abatwara ibinyabiziga bafite impushya zo gutwara mpimpano

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, mu gikorwa Polisi yarimo cyigamije kwigisha abantu kwitwararika mu muhanda, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko mu rwego rwo kugira inama abantu gukoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Polisi igiye gukora umukwabo ku bantu bafite uruhushya mpimbano rwo mu muhanda.

CP Kabera yagize ati “Umuntu tuzajya dufata uruhushya rwe tuzajya turujyana hariya, ni dusanga atari umwimerere, akurikiranwe.”

Yakomeje ati “Abantu bafite impushya zo hanze. Icya mbere tubagira inama yo kuza bakazihinduza aho bakwiye kuba babikorera. Ariko nanaruzana, tukarukeka, tuzarujyana kurusuzumisha.

Niturusuzumisha tugasanga yarari guhinduza uruhushya yacuze, tuzarufata nk’urudafite agaciro, azaregwa impapuro mpimbano, azabikurikiranwaho. Batanga amafaranga, batanga ibiki ntabwo byemewe.”

Guhindurirwa uruhushya ugahabwa urwo mu Rwanda, Polisi ivuga ko wandikira umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini, ndetse no gutanga impushya usaba guhindurirwa uruhushya rwo gutwara binyabiziga.

Ibaruwa yo gusaba guhindurirwa Perimi iherekezwa n’ibyerekana ko wabaye muri icyo gihugu, ukabyohereza kuri email.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

- Advertisement -

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Polisi igira inama abanyarwanda gukoresha impushya zemewe n’amategeko, n’abafite inyamahanga bakagirwa Inama yo kuzihinduza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW