Abakozi b’ibitaro bya KABUTARE bagaye abaganga bijanditse muri Jenoside

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hafashwe umunota wo kwibuka.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi , abakozi b’ibitaro bya KABUTARE bagaye bagenzi babo b’abaganga, batatiriye indahiro ibaranga, bakijandika muri Jenoside aho gukiza amagara y’ababagana.

Clement yagaragaje uburyo abaganga batatiye indahiro bakijandika muri Jenoside

Ni ubutumwa batanze ubwo kuwa 12 Gicurasi mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, habaga umuhango wo kwibuka abakozi, abarwayi n’abarwaza biciwe muri ibi Bitaro bya Kabutare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbaraga Clement wavuze ijambo mu izina ry’ uhagarariye imiryango ifite ababo  baguye muri ibyo Bitaro, avuga ko abishwe muri Jenoside barahakoraga bishwe mu buryo buteye ubwoba .

Avuga ko biteye isoni kuba abaganga barishe bagenzi babo.

Yagize ati ” Aba bishwe hano, bamwe bishwe n’abaganga, bishwe n’abakoraga hano,bishwe nabo twari duturanye hano ku Bitaro bya Kabutare.

Avuga ko mbere y’uko yitwa KABUTARE, yabanje kwitwa Centre Medicale, byari bimwe mu Bitaro byari bifitwe mu maboko n’abihaye Imana b’aba furere b’abasharite, bakoraga mu Kigo cya GS Officielle de Butare

Uyu avuga ko abakozi b’Abatutsi ba Kabutare bishwe bigizwemo uruhare n’abarundi bari baturiye ibyo Bitaro.

Avuga ko Kabutare yari ituwe n’abantu bajijutse ariko bibabaje kuba bamwe barijanditse mu bwicanyi.

Ati” Iyi Kabutare yari igoye kuko wari umusozi utuwe n’abanyabwenge gusa, nta muntu washobora kuhatura adakora mu bigo bya GS O Butare, cyangwa Kaminuza. Nta numwe utari ujijutse.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’iBitaro bya kabutare, Dr Ntihumbya Jean Baptiste, nawe yanenze bikomeye abaganga batatirindiye indahiro ibaranga bakijandika muri Jenoside.

Ati” Abaganga dufatwa nk’abantu bakiza cyangwa bafite amagara y’abantu,iyo dufatanyije n’Imana tugenda dufasha abo bantu, bikabaha ikizere ko tubakiza.

Habayeho rero guteshuka, habaho gutesha isura mbi umwuga wacu. Abari abakozi bijandika mu kwica abarwayi, barabatererana.”

Akomeza ati “Abakozi bo kwa muganga bo tujya tunarahira, tuvuga ngo tuzavura abarwayi tudakurikije aho baturuka,ubwoko, Akarere…bigaragaza ko muri icyo gihe abarahiye batigeze bibuka ko bagiye gutangira umwuga wo kuvura.”

Avuga ko ari ingenzi kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati” Ni ngombwa kwibuka kuko bituma twibuka bagenzi bacu ibikorwa byiza bakoraga, imirimo myiza yabarangaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, nawe yanenze cyane abaganga biyambuye umwambaro bakajya muri Jenoside.

Kamana avuga ko buri munyarwanda akwiye kubanira mugenzi we mu mahoro bityo ko utagakwiye kwifuriza inabi undi.

Ati”Twizere y’uko inyigisho Leta igenda itanga y’uko umuntu uburenganzira bwa mugenzi we aho burarangirira ari naho ubwe butangirira, bugenda bwuzuzanya gutyo umuntu ukamuha serivisi ikwiye, ukumva y’uko icyo wifuza ko batagukorera kubi atari cyo nawe wakorera abandi.”

Ibitaro bya KABUTARE bikorana n’ibigo nderabuzima 16 byo mu Karere ka Huye, bikaba bireberera abaturage bageze 4020.

Hafashwe umunota wo kwibuka.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW