Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Amashimwe ya Korali Rangurura ku ndirimbo “Umugeni araruhutse”- VIDEO

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/05/17 7:24 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

“Umugeni araruhutse” n’indirimbo ya Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe mu Rurembo rwa Kigali igamije guhumuriza no guha ibyiringiro umuntu wese wabuze uwe wakoreraga Imana.

Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe

Korali Rangurura n’imwe muri Korali zimaze igihe mu murimo w’ivugabutumwa ikaba izwi mu ndirimbo zirimo n’izifasha mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu ndirimbo nshya “Umugeni araruhutse” y’iminota 06:02″ basobanuye ko uwakoreye Imana adapfa ngo birangirire aho, araruhuka akaba abikiwe ikamba ry’ubugingo.

Itangira igira iti “Dore umugeni araruhutse imirimo ye iramukurikiye, yakoreraga Imana neza iminsi yose yo kubaho kwe.”

Kwamamaza

Ishushanya inzira y’umuntu w’imico myiza kuva akivuka kugeza avuye mu mubiri akajya aho aruhukira ategereje ingororano Imana izaha abayubashye mu Isi.

Bati “Izahanagura amarira yose ku maso yacu, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kurira, gutaka ntibizibukwa.”

Umuyobozi wa Korali Rangurura ibarizwa muri ADEPR Gihogwe, Simeon Kwizera yabwiye UMUSEKE ko abantu bishimiye inkuru nziza yo kurema ibyiringiro mu mitima itentebutse.

Yagize ati “Abantu bagiye batubwira ko indirimbo yabafashije kwibuka abantu runaka twakoranye umurimo, kwibuka ko tuzongera guhura nabo kandi tukongera kubabona bagororerwa kuko uwakoreye Imana wese azagororerwa.”

Avuga ko umuntu wese agomba gukorera Imana atizigamye kugira ngo azave ku Isi aherekejwe n’imirimo myiza.

Ati “Urugendo rujya mu ijuru rurangwa n’imirimo kandi iyo mirimo myiza niyo izatuma uwayikoze agororerwa.”

Abantu benshi bakomeje gutambutsa ibitekerezo bitandukanye ku muyoboro wa Youtube w’iyi Korali witwa “Rangurura Choir Gihogwe” bagaragaza umunezero batewe n’iyi ndirimbo.

Reba hano indirimbo “Umugeni araruhutse”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Rutsiro: Akarere kirukanye burundu abashinjwa kwiba “imyambaro y’abahuye n’ibiza”

Inkuru ikurikira

Ibitaro bya Kabgayi birataka igihombo cya miliyoni 15 Frw buri mwaka

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Ibitaro bya Kabgayi birataka igihombo cya miliyoni 15 Frw buri mwaka

Ibitaro bya Kabgayi birataka igihombo cya miliyoni 15 Frw buri mwaka

Ibitekerezo 1

  1. gatare says:
    shize

    Kuririmbira Imana ni byiza.Kandi ishaka ko tuyiririmbira.Ariko umurimo w’ibanze Yesu yasabye abakristu nyakuli bose,ntabwo ali ukuririmba.Ahubwo yabasabye kumwigana,bose bakajya mu nzira bakabwiriza abantu ijambo ry’imana,bakoresheje bibiliya.Bakabikora ku buntu,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu,yabifatanyaga n’akazi ko kuboha amahema akayagurisha.Kubwiriza,bihindura abantu,kubera ko uganira n’uwo ubwiriza mukoresheje bible.Soma Ibyakozwe 17:17.Ariko ntabwo indirimbo zonyine zihindura abantu abakristu nyakuli.Utwarwa n’amajwi meza gusa n’umurya w’abacuranzi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010