Amavubi ashobora kunguka abandi bakinnyi bakina i Burayi

Nyuma yo kuzamura ikipe ye ya Yverdon Sport FC mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi, Johan Marvin Kury ashobora kuza gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.

U Rwanda rushobora kunguka Johan Marvin Kury ukina mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi

U Rwanda rukomeje gushaka abakinnyi bafite Ubwenegihugu bwa rwo, bashobora kuza kongera imbaraga mu Amavubi hagamijwe kongera guhesha ishema iki Gihugu.

Nyuma ya benshi bagiye bifuzwe ariko bikaba batarakunda kugeza ubu, ubu abandi bahanzwe amaso ndetse binashoboka ko bagaragara mu mwambaro w’Amavubi mu minsi iri imbere.

Johan Marvin Kury ukinira Yverdon Sport FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona y’u Busuwisi na Uwimana Noël ukina Union II yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ufite umubyeyi ukomoka mu Rwanda.

Amakuru UMUSEKE ukesha Umulisa Eric ukurikiranira hafi cyane abakinnyi bakina ku Migabane itandukanye bafite amamoko mu Rwanda, avuga ko aba bakinnyi bombi ibiganiro bigeze kure ndetse banavuganye n’Umunyambanga Mukuru wa Ferwafa w’Umusigire, Karangwa Jules ku murongo wa telefoni.

Bivugwa ko hari n’undi musore ukiri muto ukomoka muri Tunisie wifuza gukinira u Rwanda ariko n’Igihugu cye cy’amavuko kimugeze ibubi kugira ngo kizamukinishe mu myaka iri imbere.

Uretse aba kandi, hari abandi basore bakina hanze y’u Rwanda baherutse kuza gukinira Amavubi, barimo Habimana Glen, Hakim Sahabo, Rafaël York n’abandi.

UMUSEKE.RW