Apôtre Apolinaire na David Nduwimana bageze i Kigali 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umuramyi Apôtre Apolinaire Habonimana ndetse na David Nduwimana wo muri Australia bamaze kugera iKigali mu Rwanda aho baje kwitabira igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, batumiwemo n’umuramyi Alexis Dusabe, bateguza igitaramo cyidasanzwe Abanyarwanda.

Alexis Dusabe yakiranye urugwiro Apostle Habonimana

Ni igitaramo cyiswe ‘Integrity Gospel Concert’ giteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki ya 21Gicurasi 2023 mu ihema rya Camp Kigali.

Aba baramyi bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2023.

Apôtre Apolinaire yatangarije itangazamakuru ko afitiye ubutumwa Abanyarwanda ko bakeneye Imana.

Ati” Nje kubwira Abanyarwanda ko bagikeneye Imana.Kubera ko Imana igomba kuba iya mbere mu buzima bw’umunyarwanda nk’uko ari umukoro mu buzima bw’umuntu wese kuko atiremye.

Imana igomba guhimbazwa, ni byiza ko tuyiramya kubera ko kubaho kw’Imana mu buzima bwa kiremwa muntu buzana impinduka. Bituma umuntu akora ibyiza. Bituma umuntu akora ibyo yakagombye gukora.”

David Nduwimana nawe yatangaje ko abanyarwanda bazagira ibihe byiza.

Yagize ati” Abanyarwanda bitege kwinjira mu bihe byiza no guhura na Yesu kandi bitege no kwiga ikintu gishyashaya nk’uko natwe tuje kwiga igishyashya .”

Apôtre Habonimana na Nduwimana David baje mu gitaramo East African Gospel Festival (Integrity Gospel Concert) kizaba muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

- Advertisement -

Ni igitaramo cyateguwe na Alex Dusabe bazagihuriramo na Prosper Nkomezi, Aime Uwimana.

Kwinjira muri East African Gospel Festival (Integrity Gospel Concert) muri Camp Kigali, ni ukwishyura 5.000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP ndetse na 20.000 Frw muri VVIP.

Umuramyi David Nduwimana yageze iKigali yakiranwa ibyishimo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW