Bavuga ko umuntu atuye mu manegeka ryari? 

Kuri ubu mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hakomeje ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abatuye ku buhaname bukabije bari kwimurwa

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yaho mu bice by’intara y’Iburengerazuba ,Amajyepfo n’Amajyaruguru mu ntangiriro z’uku kwezi haguye imvura nyinshi igatwara ubuzima bw’abagera 135.

Nyuma y’iyo nsanganya, umujyi wa Kigali ufite ibice byinshi bifite abaturage batuye mu manegeka, wategetse ko abahatuye bagomba kwimuka mu maguru mashya, bamwe bagahabwa amafaranga abafasha gukodesha .

Hagenderwa kuki umuntu yimurwa?

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, asobanura ko umuntu wimurwa aho yari atuye ari utuye ahantu hafite ubuhaname bukabije, imbago z’igishanga,Ruhurura, n’ibindi.

Pudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali, yabwiye  Televiziyo ya Mama Urwagasabo  ikorera kuri YouTube  ko umuntu wese utuye mu buhaname bukabije buri hejuru ya 50%, inyubako ye iba iri mu manegeka.

Icyakora avuga ko ku muntu ufite inzu ituye aho hantu akaba nyirayo abasha kuyubaka bigendanye n’imiterere y’ubutaka, uwo muntu yimurwa, nyuma yamara kuhubaka , akongera kuhatura.

Ati” Si ukuvuga ko batahatura. Haba hashobora guturwa ariko hubatse bigendanye n’iyo miterere yaho kugira ngo inzu ihabe kandi ikomeye.”

Umujyi wa Kigali uvuga kandi ko ubuhaname buri hagati ya 30-50 % inzu yubatswe aho nayo iba iri mu manegeka.

- Advertisement -

Hafi ya Ruhura

Meya Rubingisa asobanura ko inzu yose yubatse ku mbago ya Ruhurura, iba iri mu manegeka.

Ati” Tubara ko umuntu ayijyaho hirya yaho metero eshanu . Iyo uyegereye cyane, tubara ko uri mu manegeka.”

Hafi y’ibishangaU

mujyi wa Kigali uvuga ko umuntu utuye muri metero 20 z’inkengero y’igishanga , hatagomba guturwa bityo ko umuntu agomba kuhimuka.

Uvuga ko habayeho imikoranire myiza nta muntu wagatuye mu gishanga.

Rubingisa ati” Twakoranye neza, ntawakabaye agituyemo ubu. Nta n’icyangombwa dutanga cyo kuhatura ariko hari igihe aba yarahatuye kera cyangwa bakaduca mu rihumye. Abo nibo turi kureba ko bavamo .

Abimurwa barajya he?

Ubuyobozi buvuga ko buri gufasha abagomba kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bafashwa gukodesherezwa inzu .

Icyakora buvuga kandi ko muntu wari usanzwe afite inzu ye mu butaka buhanamye ariko akaba yabasha kuvugurura inzu, ikubakwa bigendanye n’imiterere y’ubutaka, uwo yemerewe kubikora, igenzura ryakwemeza ko yahatura, bigakorwa.

Ni ubushake cyangwa ni itegeko?

Rubingisa Pudence yasobanuye ko biri gukorwa ku bushake gusa ko hari abatarabyumva.

Ati” Harimo ubushake bwinshi ariko harimo abatarabyumva, bisaba gusobanura ariko benshi bari ku byumva kuko turagendera ku byo tubona, tumaze iminsi tubona, tukabasobanurira.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko nibura imiryango ibihumbi 27 ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga, ibizwi nk’amanegeka. Iyo miryango ituye mu mirenge 35 igize umujyi.

Mu igenzura ubuyobozi buri gukora, bwatangaje ko bumaze kubona imiryango 5812 ituye mu manegeka, harimo 2332 yahakodeshaga.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW