Bizimana Djihadi yatandukanye na KMSK Deinze

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Bizimana Djihadi, yatandukanye n’ikipe ya KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi.

Muri batandatu bashimiwe na KMSK Deinze, harimo na Bizimana Djihadi

Ibi byatangajwe n’iyi ibicishije ku mbuga nkoranyamba za yo, aho yatangaje ko mu bakinnyi batandatu batazakomezanya n’ikipe, n’uyu Munyarwanda arimo ndetse babifuriza ishya n’ihirwe ahandi bazajya gukomereza akazi.

Bati “Amahirwe masa.”

Djihadi yageze muri KMSK Deinze avuye muri Waasland Beveren yari yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ivuye mu cya Mbere. Yari yasinye amasezerano azamara imyaka ibiri.

Bisobanuye ko uyu mukinnyi ubu nta kipe afite, ariko abashinzwe kukamushakira bakomeje akazi hirya no hino.

Bizimana yakiniye Étincelles FC y’iwabo i Rubavu, APR FC na Rayon Sports.

Bizimana Djihari yari amaze imyaka ibiri muri KMSK Deinze

UMUSEKE.RW