Bugesera: Abasigajwe inyuma n’amateka barataka inzara idasanzwe

Abasigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Nyamata, mu Kagari ka Kanazi mu Mudugudu wa Nyarugati II, barataka inzara no kuba mu mibereho mibi, bagasaba ubuyobozi kubagoboka.
Bamwe inzugi z’imiryango barazigurishije ngo babone icyo kurya

Bamwe mu baganirije UMUSEKE, bavuze ko bari mu buzima bugoye, ndetse inzara ibarembeje bityo ubuyobozi bwagira icyo bukora.

Umwe muri bo yagize ati “Tubayeho mu buzima bubi cyane, inzara iratwica bamwe muri twe tukabashyingura, dushobora kumara n’icyumweru (tutariye).”

Yakomeje avuga ko usibye no kuba bashonje, batagira n’uburiri bwo kuraraho.

Undi na we ati “Ntabyo tugira ibyo kuraraho, muri make ni ukuryama ku butaka.”

Uyu muturage avuga ko bari batunzwe n’umwuga wo kubumba inkono, ariko ko kuri ubu babiretse.

Ati “Namwe mubirebye, ni ibintu umuntu atabona uko asobanura. Twari dutunzwe n’uko uwabishoboraga yabumbaga inkono akaba yazigurisha, akabona ibimutunga. Ariko na byo ntibigikunda, twahebeye urwaje.”

Aba baturage barasaba ko bafashwa bakabona inkunga y’ibyo kurya ndetse bagafshwa no kuva mu mibereho mibi barimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanazi, Niyikora Alexis, yabwiye UMUSEKE ko basuye aba baturage basanga nta kibazo bafite.

Ati “Aba baturage basizwe inyuma n’amateka nta kibazo bafite. Tugerageza kubasura umunsi ku wundi tukamenya ingorane bahura na zo.”

- Advertisement -

Avuga ko imyumvire y’aba baturage ikiri hasi ku rugero rw’aho bagurisha ibyakabakuye mu bukene.

Ati “Na bo imyumvire yabo iracyari hasi, iyo babahaye amatungo barayagurisha.”

Avuga ko mu guhangana n’imibereho mibi ibugarije, bagarura abana mu ishuri aho bahabwa ifunguro ryo ku manywa na nimugoroba batashye.

Nubwo ubuyobozi butemera ko aba baturage bafite ibibazo, ubwo Umunyamakuru yabasuraga, bamugaragarije imibereho barimo irimo no kuba batagira uburiri, amazi meza, gusenyuka kw’inzu n’ibindi ubona ko bikiri inzitizi ku iterambere ryabo.

Bavuga ko badaheruka gushyira inkono ku mashyiga
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera