Bugesera yatanze ubwasisi ku mukino izakira AS Kigali

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC, bwatangaje ko bwatangaje ko umukino iyi kipe izakira AS Kigali ku munsi wa 30 wa shampiyona, kuwureba nta kiguzi bisaba.

Kureba umukino wa Bugesera FC na AS Kigali byagizwe ubuntu

Ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, hateganyijwe imikino isoza shampiyona y’uyu mwaka 2022/2023. Muri iyi mikino, hari uwo Bugesera FC izaba iri gukina na AS Kigali kuri Stade ya Bugesera guhera Saa cyenda z’amanywa.

Kwinjira muri uyu mukino, byagizwe ubuntu ku bifuza kuzaza kuwureba bose. Ibi byakozwe n’ubuyobozi bwa Bugesera FC mu rwego rwo kureba ko haboneka abafana benshi bazaza kuyishyigikira gushaka amanota yo ku gutuma ikipe itazamanuka.

Iyi kipe y’i Bugesera ifite amanota 29, ikaba iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

UMUSEKE.RW