Byinshi ku nzu y’umuturage yaguzwe n’akarere bitewe n’amateka yayo

RUHANGO: Buri mwaka bamwe mu batuye mu karere ka Ruhango n’abandi baturutse mu bice bitandukanye, baza kwibukira abana n’abagore bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 i Bweramana, mu nzu yaguzwe n’Akarere bitewe n’amateka ifite.
Inzu yiciwemo abana n’abagore barenga 470

Taliki 20 Gicurasi, 1994 nibwo hishwe abana n’abagore barenga 470 bari mu nzu, ubu iri mu Mudugudu wa Duwane, mu kagari ka Murama, mu murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango.

Iyo nzu yari isanzwe ari iy’umuturage w’umusirikare ku ngoma y’uwahoze ari Perezida, Habyarimana Juvenal gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntiyari ayirimo, ahubwo yari mu butumwa bw’akazi.

Abarokokeye muri kariya gace bavuga ko mu gihe cya Jenoside abana n’abagore bari bahungiye ku rusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi, babonye bamaze kuhicira abagabo nabo bari bahunze, bahungira muri iriya nzu, kuko bari bizeye umutekano bitewe n’uko hari umusirikare witwa Bandora, wari uhatuye akaba yari afite imbunda.

Uwo Bandora wari utuye hafi y’iriya nzu, yari yaratorotse igisirikare aza kurinda umuryango we, harimo n’umugore we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, na we wahigwaga.

Abagore n’abana bahahungira bizeye umutekano maze uwari Burugumesitiri wayoboraga Komini, Jean Damascène Rutiganda, azana abasirikare bahagarikira Interahamwe zica abagore n’abana kuri iyo nzu yari yagoswe, bajugunywa mu byobo byari biyikikije byavanwagamo amatafari yo kubaka iyo nzu, n’urugo rwayo.

Kuva mu mwaka wa 2018 kuri iyo nzu hatangiye igikorwa cyo Kwibuka abana n’abagore bahiciwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abaturage batandukanye n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, nabwo baje kuhibukira abana n’abagore bahiciwe muri Jenoside.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko bazirikana ubugome ndengakamere bwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bugamije kurimbura Abatutsi.

- Advertisement -

Ati “Uhereye ku mugore, we soko y’ubuzima, kuko aratwita, akonsa ndetse agatanga uburere bw’ibanze,  kugeza ku mpinja na zo zarishwe, nyamara ni bo buzima bw’ejo hazaza.”

Magingo aya iriya nzu ifatwa nk’ikimenyetso kibumbatiye amateka, Akarere ka Ruhango karayiguze gaha ingurane (itabashije kumenyekana uko ingana) banyirayo, bayivamo baragenda.

Ubu yagizwe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Buri mwaka habera igikorwa cyo kwibuka abana n’abagore bahiciwe muri Jenoside. Abana n’abagore barenga 470 biciwe muri iyo nzu baruhukiye mu rwibutso rw’akarere ka Nyanza ruherereye mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Busasamana.

Abayobozi mu nzego zitandukanye baje kwibuka abana n’abagore bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW mu Ruhango