Dady De Maximo yanenze cyane Marina na Yvan Muziki kubera indirimbo ‘Intare batinya’

Dady De Maximo Mwicira Mitali uzwi cyane mu itangazamakuru no mu kumurika imideli yanenze abahanzi Marina na Yvan Muziki basubiyemo indirimbo yitwa intare batinya avuga ko hari aho batandukiriye bagakora amakosa bitewe no kutamenya amateka yuwo bahimbiye iyi ndirimbo.

Marina na Yvan Muziki basubiyemo indirimbo Intare batinya

Dady De Maximo yanditse anenga aba bahanzi abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter avuga ko ari igitekerezo cye bitari ihame ngo abyumve kimwe n’abantu bose.

Yagiye ati “H.E bakoresheje images ze aracyariho ntawe yasize, kuririmba ngo abo yasize bose bamufatiye iry’iburyo usibye n’ubukunguzi ni ukudasobanukirwa ibyo uririmba, byo kuririmba gusa uticaye ngo wumve buri jambo Yewe ngo unacukumbure imyandikire icyo yavugaga.”

Akomeza avuga ko atiyumvisha uburzo indirimbo ikorwa ikarinda ijya hanze mu bantu bayikozeho nta wurumva ayo makosa.

Ati “Ibintu byo kuryoherwa tugakoresha ikinyarwanda aho bitajyanye ngo umuntu ahanike wigira ibyo ushaka Yewe bitanubaha intero n’amagambo uri guhata ijwi utayubashye ngo bijyane n’igihangano kugirango bijye za YouTube utumva ibyo uririmba sibyo nubwo igitekerezo ari inyamibwa ariko ntawukina n’ururimi rwacu ushobora gukora ikosa uziko uri kuvuga ibigwi kandi uri kuririra wibuka intwali yatabarutse, wibutsa ibihe byiza mutazongera kugirana, yaba ari ku itabaro yarasize urungano cyangwa yaraguye ku rugamba.”

“Ni ukuri indirimbo yahimbiwe intwali y’igihugu Afande Kayitare “intare batinya” yaguye ku rugamba ngo u Rwanda rwubu rubeho ntabwo uyikiniraho usiba uwayituwe umusimbuza intwali mu nkuru z’igihugu, ntawusubiramo igihangano ngo agihindure hahinduka gato bibaho injyana n’amajwi nabwo bifitiwe uburenganzira, nkeka ko babufite, ariko ntukuraho uwayihimbiwe ngo umusimbuze undi.”

“Byakorwa mu gitaramo abantu bashima umuntu w’ibikorwa bitangaje abantu bamwizihira byo nta kibazo ariko mu buhanzi ntuyikora muri studio ngo unakore amashusho uyihindura uko yahimbwe nuwo yahimbiwe ni amakosa ibi sibyo.”

“Ikindi uyu mwali mwiza ijwi rye bashyizemo computer biba ukwabyo, ni uko akina wakwibuka igisobanuro indirimbo ifite n’ibihe yahimbiwemo biragoye kuyireba igasoza. Ibihangano sibyo gukiniraho aka kageni. Udashoboye kubikora kurundi rugero ruhanitse ntakora ku mwimerere rwose.”

“Intare batinya indirimbo ye tuyubahe Afande Kayitare yaguye ku rugamba yitangira benshi, ntacyakwiye guhanagura ubutwali bwe n’amaraso yitanga; hanyuma abahimba bahimbe izindi, byanze bagirwe inama mu myandikire twishakemo ubusizi n’ibihangano bigenewe izindi ntwali nkuru kuko nibwo buhanga bwo guhimba badasibye ibihe byuwitangiye urugamba ngo bayiture undi nawe nziko atabyemera, ibi kuyitura H.E mutaramye nibyo ariko gukoresha amashusho asimbura igihangano uko cyakozwe kera ukabihindura kubwo kutamenya amateka ni ikibazo.”

- Advertisement -

Dady yasoje asaba abandi bahanzi kujya bitondera imyandikire hakabaho no guhugurana kugirango birinde ayo makosa.

Iyi ndirimbo basubiyemo intare batinya iya mbere yakozwe na nyakwigendera Kamaliza. Aba bahanzi basanzwe banakundana iyi siyo ndirimbo ya mbere basubiyemo y’undi muhanzi kuko baherukaga no gukorana indi ya Masamba Intore yitwa Urugo ruhire.

Dady De Maximo yabagiriye inama zo kuzajya bihugura cyane ku myandikire
Aba bahanzi banenzwe n’abandi babakurikirana ku rubuga rwa You tube