Dr Bizimana yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascène yanenze bikomeye abategetsi ba Leta ya mbere ndetse n’iya kabiri batakazaga umwanya munini w’akazi bakirirwa mu byo kuvangura abanyarwanda bashingiye ku moko bitaga abahutu n’abatutsi.

Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascène yanenze bikomeye Ubutegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko kubera itotezwa ry’abatutsi icyo gihe, hari bamwe muri bo bagiye bigira inama yo guhindura ubwoko bakiyita abahutu kugira ngo bucye kabiri.

Dr Bizimana avuga ko hari uwitwaga Kamana na Gashumba bakomokaga muri Komini Mugina na Kayenzi bandikiye uwari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama Kabera James bamusaba ko ubutegetsi bubatoteza bukabita abatutsi kandi ari abahutu.

Ati “Perefe Kabera mu bisubizo yatangaga, yandikiraga ba Burugumesitiri b’ayo ma Komini akabasaba ko bagomba guteranya inteko y’abaturage kugira ngo bige kuri icyo kibazo bemeze cyangwa bahakane ko umuturage uyu n’uyu ko afite inkomoko mu bahutu.”

Dr Bizimana avuga ko izi nyandiko z’abashakaga guhinduza ubwoko zatwaye imyaka myinshi, kubera ko Ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda Grégoire na Perezida Habyarimana Juvénal bwabaga buri inyuma y’iki kibazo cy’ivangura rishingiye kubyo bitaga amoko y’abahutu n’abatutsi.

Yavuze ko icyo kibazo kandi cyavugwaga mu makomini yose y’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kuko no muri Komini Nyamabuye, Mukingi, na Mushubati iki kibazo cy’itotezwa ry’abatutsi cyari cyarafashe intera ndende.

Ndetse akavuga ko n’ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe imyaka myinshi bayicengezamo bamwe mu benegihugu kwanga abatutsi.

Uyu Muyobozi yavuze ko buri gihe igisubizo cy’abo baturage babaga bandikiye ubutegetsi cyazaga kivuga ko abanditse basaba kugirwa abahutu, basubiranye ubututsi bwabo.

Yagize ati “Urundi rugero mwumva  mu cyahoze ari Komini Mukingi, ni urushyi  bavuga ko rwakubiswe Perezida Mbonyumutwa Dominique rwabaye urwitwazo rwo kwica no gutwikira abatutsi.”

- Advertisement -

Dr Bizimana avuga ko insoresore zamukubise biturutse ku mvururu z’amashyaka kandi ko ababikoze bahamwe n’icyaha bakatirwa igihano cy’umwaka 1 n’ubutabera.

Yavuze ko ibyo byose babyirengagizaga bakica abatutsi batabigizemo uruhare ndetse ubwo bwicanyi bukabera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Mwumve namwe aho gushaka icyateza imbere abaturage, Ubutegetsi bukirirwa bwiga ku kibazo kidafitiye akamaro abaturage.”

Yongeraho ko “Burugumesitiri Akayesu Jean Paul wategekaga Komini Taba na Mpamo Esdras wari Burugumesitiri wa Komini Masango bari mu bantu bashishikarije abahutu kwica abatutsi’

Rutsinga Jacques wavuze mu izina ry’Imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru rwibutso rwa Kibuza, avuga ko kwambura agaciro abatutsi byagiye biba uruhererekane uko ubutegetsi bwasimburanaga.

Ati “Barabicaga bakabajugunya mu misarane, mu byobo rusange, kugira ngo berekane ko abo bishe atari abantu ahubwo ko ari ibisimba bitewe n’amazina babitaga.”

Rutsinga yashimiye Ingabo zahoze ari  iza RPA Inkotanyi ku isonga Paul Kagame wari uziyoboye icyo gihe.

Dr Bizimana yavuze ko ubu bashishikajwe no gushakira iterambere abaturage bose.

Muri iryo terambere MINUBUMWE iteganya kubakira bamwe mu barokotse Jenoside, inzu zirenga 600 muri uyu mwaka w’ingengo y’imali itaha.

Rutsinga Jacques wavuze mu izina ry’Imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru rwibutso rwa Kibuza
Bamwe mu badepite bunamiye abashyinguye mu Rwibutso
Minisitiri wa siporo Munyamgaju Mimosa n’Umutware we bunamira abashyinguye mu Kibuza.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga