Dr Ngirente yageze i Burundi mu nama yiga ku mutekano wa Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Dr Edouard Ngirente agera ku kibuga cy'indege i Bujumbura

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yageze i Bujumbura mu Burundi aho yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yiga ku mutekano.

Dr Edouard Ngirente agera ku kibuga cy’indege i Bujumbura

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 05 Gicurasi 2023, nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura cyitiriwe Melchior Ndadaye, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca.

Inama yitabiriye iraba kuri uyu wa 6 Gicurasi yabanjirijwe n’izindi zabaye kuva tariki ya 2 Gicurasi 2023 harimo iyahuje ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga kuri uyu wa 4.

Yitabiriwe kandi n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika nka Angola, Africa y’Epfo, Mozambique, Malawi na Zambia.

Igamije gusuzuma ibyagezweho n’inama yindi nk’iyi ihagarikiwe na ONU yabaye muri Gashyantare 2013 i Addis Ababa muri Ethiopia, ahasinywe amasezerano agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo.

Inama y’i Bujumbura kandi irasuzuma ibyagezweho n’amasezerano yo kugarura amahoro ya Luanda na Nairobi.

Umushyitsi Mukuru ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, biteganyijwe ko agera i Burundi kuri uyu wa Gatanu aturutse i Nairobi muri Kenya.

Kuwa gatandatu António Guterres azahura na Perezida Evariste Ndayishimiye n’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bazaba bari i Bujumbura.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW