Philippe Hategekimana w’imyaka 66 , wahoze ari umujandarume ufite ipeti rya Adjudant- chef mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023 ,yatangiye kuburana mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Hategekimana yageze mu Bufaransa mu 1999 ahunze kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashaka ibyangombwa by’ubuhunzi akoresheje umwirondoro utari wo.
Mu rubanza perezida w’urukiko ,Jean Marc Lavergne, yamusabye kuvuga umwirondoro maze nawe ati” Amazina yanjye ni Philip Mannie”
Uyu yaburanye ahakana ibyaha nk’uko ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa,AFP, bibitangaza. Urubanza biteganyijwe ko ruzakomeza kuwa 30 Kamena uyu mwaka.
Mu mwaka wa 2005 yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yitwa Philippe Manier.
Hategekimana ashinjwa gukora ibyaha bya Jenoside mu duce twa Nyamure mu Murenge wa Muyira haguye Abatutsi benshi.
Ashinjwa kandi uruhare mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse.
Akurukiranyweho kandi gushyiraho no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura, zikananashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.
- Advertisement -
Mu 2017, Hategekimana yavuye mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 ahita asubizwa mu Bufaransa.
Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw’Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR n’indi maze Ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises de Paris).
Philippe Hategekimana Yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW