Habaye impinduka ku munsi wa 30 wa Shampiyona

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryakoze impinduka ku mikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo.

Shampiyona izasozwa muri iki Cyumweru

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 27-28 Gicurasi 2023, hateganyijwe gukinwa imikino izasoza shampiyona y’Icyiciro cya Mbere. Ku wa Gatandatu hateganyijwe imikino ibiri, mu gihe ku Cyumweru hateganyijwe itandatu.

Ferwafa yakoze impinduka zigamije ko amakipe arwanira kutamanuka, zizakinira rimwe kugira ngo hirindwe impungenge izo ari zo zose.

Mu mpinduka zabaye, ni umukino wa Bugesera FC na AS Kigali wazanywe ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi uvanywe ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi. Ibi byatumye umukino uzahuza Police FC na Marine FC uhita ujyanwa i Huye kandi wari kuzabera kuri Stade ya Muhanga.

Iyi mikino yose izakinwa Saa Cyenda z’amanywa, yaba mu zirwanira kutamanuka n’izihanganiye igikombe cya shampiyona.

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’manota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko zigatandukanywa n’ibitego. Espoir FC yo yamaze kumanuka mu cya Kabiri ahubwo itegereje indi iyo bizajyana.

Imikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona

UMUSEKE.RW