Abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, basabye ko Habyarimana Marcel uzwi ku izina rya Matiku, yakomeza kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’Inzibacyuho. Bisobanuye ko ari inshuro ye ya Kabiri agiye kuyobora Inzibacyuho muri iri shyirahamwe.
Abanyamuryango ba Ferwafa kuri uyu wa Mbere, bahuriye mu Nteko Rusange Idasanzwe, yari igamije gushyiraho ubuyobozi bw’Inzibacyuho no gutegura amatora ya Komite Nyobozi izasoza manda y’abeguye batayisoje.
Ni Inteko Rusange Idasanzwe yari yanatumiwemo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie na Ndayisenga Davis Uyobora ishami rya FIFA i Kigali.
Nyuma y’ijambo ry’ikaze rya Habyarimana Marcel uri kuyobora iri shyirahamwe mu buryo bw’agateganyo, hakurikiyeho ijambo ry’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie watangiye agaragaza uko Siporo yakubakira ku Bikorwaremezo, Ubukungu n’Ubukerarugendo.
Habyarimana Matiku, yatangiye asaba Abanyamuryango ba Ferwafa ko batanga ibitekerezo by’uko hatorwa abayobozi bazayobora Inzibacyuho mbere y’uko haba amatora.
Abanyamuryango barimo Gahigi uyobora Ferwafa, KNC uyobora Gasogi, basabye Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Marcel ko yakomeza Inzibacyuho kugeza ubwo amatora azaba. Tariki 24 Kamena 2023 ni bwo hateganyijwe amatora y’umuyobozi wa Ferwafa uzasoza manda y’imyaka ibiri.
Icyari gikurikiyeho, ni uguha ijambo Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo wa Ferwafa, Karangwa Jules usanzwe ari n’Umujyanama mu by’Amategeko muri iri Shyirahamwe, maze avuga ko byaba byiza kurushaho hagiyeho umubare w’igiharwe w’abantu batatu.
Marcel yahise yemerera abanyamuryango ko abemereye gukomeza kuyobora Inzibacyuho, ariko agahabwa abandi babiri bamwunganira. Abandi bahise batorerwa kumwunganira, ni Hadji Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille uyobora Inyemera WFC. Bisobanuye ko bagiye kuyobora iminsi 39.
UMUSEKE.RW