Mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe Amahoro rizwi nka Kigali International Peace Marathon, [KIPM] ry’uyu mwaka, ubuyobozi bwongereye ibihembo ku bazaryitabira.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe Amahoro, Kigali International Peace Marathon ya 2023 izaba igiye kuba ku nshuro ya 18, imyiteguro ku Gihugu irakomeje.
Kuri uyu wa Kane ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyabahuje n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, RAF, cyari kigamije gusobanura aho imyiteguro y’iri rushanwa igeze.
Kimwe mu byishimiwe n’abatari bake, ni ubwiyongere bw’ibihembo ku bazabasha kuza imbere y’abandi mu byiciro byombi [Marathon n’igice cya Marathon]. Abagera ku bihumbi 10 ni bo byitezwe ko bazitabira iri siganwa.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa RAF, Rtd Lt. Col Kayumba Lemuel, ibihembo by’uyu mwaka byikubye Gatanu muri Full Marathon [ibilometero 42.1] kuko uwa mbere mu byiciro byombi, azahembwa ibihumbi 20$ mu gihe mu mwaka ushize yahembwe ibihumbi 4$.
Mu gice cya Marathon, Half Marathon [ibilometero 21.9], uwa mbere mu byiciro byombi, azahembwa ibihumbi 5$ mu gihe umwaka ushize yari yahembwe ibihumbi 2.5$. Bisobanuye ko muri iki cyiciro na ho byikubye inshuro ebyiri.
Uku kongera ibihembo mu irushanwa ry’uyu mwaka, byatewe no kuba Ubuyobozi bwa RAF bwifuza gushyira iri rushanwa ku rwego rw’amarushanwa akomeye ku Mugabane wa Afurika no ku rwego rw’Isi muri rusange nk’uko byatangajwe na Peter ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri iri shyirahamwe.
Kuva ku mwanya wa kane kugeza ku wa munani mu byiciro byombi, bazabona 2000$, 1000$, 800$, 500$ na 400$. Abitabiriye bose kandi bazasoza irushanwa, bazahembwa imidari.
Uretse abazasiganwa nk’babigize umwuga, abifuza kuzakina bishimisha na bo ntabwo barengejwe ingohi kuko bashyiriweho icyiciro gisanzwe kizwi nka ‘Run for Peace’ izaba ifite ibilometero 10.
- Advertisement -
Ikindi cyasobanuwe, ni uko hari bamwe mu basanzwe izina rinini mu gusiganwa ku maguru, bazitabira KIPM. Abamaze kumenyekana ko bazitabira, ni Umunya-Maroc, Taoufik Allam wegukanye Marathon 2023 y’i Roma mu Butaliyani na Marathon ya Dublin 2022 muri Ireland n’abandi.
Biteganyijwe ko abakinnyi b’Abanyarwanda bazatangira umwiherero i Gicumbi, tariki 22 Gicurasi 2023. Isiganwa ryo rizatangira tariki 11 Kamena 2023.
Kwiyandikisha ku bashaka kwitabira Kigali International Peace Marathon ya 2023, bikorerwa kuri ‘internet’ unyuze ku rubuga rw’iri siganwa..
Abanyamahanga bishyura 30$ yo kwiyandikisha, ababa mu Rwanda bakishyura 5000 Frw. Abatuye mu bihugu byo mu Karere birimo Uganda, Tanzania, u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo bishyura 10$.
Abanyarwanda bashaka gukina Full Marathon na Half-Marathon bishyura 5000 Frw naho abashaka gusiganwa bisanzwe [Run for Fun] biyandikisha ku buntu.
Mu 2022, Kigali International Peace Marathon yegukanywe n’Abanya-Kenya Wilfred Kigan na Margaret Agai mu bagabo n’abagore.
Muri Half-Marathon hatsinze Umunya-Kenya, Shadrack Kimining Korir n’Umunyarwandakazi Musabyeyezu Adeline.
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Karere.
UMUSEKE.RW