Ibintu bitanu Kiyovu Sports yazize i Nyagatare

Gutakaza umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona kuri Kiyovu Sports, kwaturutse kuri byinshi birimo no kwivangira kw’abatoza b’iyi kipe.

Ntabwo byari byoroshye gukura amanota atatu i Nyagatare kuri Kiyovu

Tariki 21 Gicurasi 2023, hasojwe imikino y’umunsi wa  29 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri ruhago y’u Rwanda.

Umukino wabayemo gutungurana, ni uwo Kiyovu Sports yatsinzwemo na Sunrise FC kuri Stade Golgota i Nyagatare igitego 1-0.

Hari byinshi ikipe yo ku Mumena yazize, ariko UMUSEKE wifuje gutunga itoroshi mu biza imbere y’ibindi.

Kwishimira igikombe cya shampiyona mbere yo kucyegukana!

Bamwe mu bakunzi b’Urucaca, batangiye kwishyiramo ko ikipe bihebeye yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse bamwe babyandika ku binyabiziga bya bo.

Uku kwishima ku bakeba, kwatumye bakanguka batangira gushyira imbaraga ahashoboka hose hatuma Kiyovu itakaza amanota. Ahashobokaga ni kuri Sunrise FC kuko kuba yahatsindiwe byongereye amahirwe APR FC yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko nitsinda umukino w’umunsi wa 30 izahita ikimanika kabone n’ubwo Urucaca rwaba rwatsinze kuko ikipe y’Ingabo izigamye ibitego byinshi.

Kuvirwaho inda imwe n’abatayifuriza ibyiza!

Iyi kipe yo ku Mumena yagiye i Nyagatare yatezwe imitego myinshi, irimo ko uretse kuba abakinnyi ba Sunrise FC bari bemerewe ibya mirenge n’ubuyobozi bw’ikipe, hari n’andi makipe yari yashyizemo akaboko.

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, umutoza wungirije muri Yanga SC, Kaze Cédric, n’abandi, bafashije ikipe y’i Nyagatare kugira ngo ibashe kubona intsinzi kuri uyu mukino.

Ibi byakozwe, byasaga nko kwihimura kuri Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Limited wari uherutse kumuninura ko ubucuruzi akora bwo kwenga inzoga butaza imbere y’ubwo gucuruzi ibikomoka kuri Essance.

Kwivangira kw’abatoza!

Mu Kinyarwanda bavuga ko ntawe uhindura ikipe itsinda. Ni yo bigeze mu mupira w’amaguru, biba uko kuko iyo ikipe imenyeranye bituma kuyitsinda bigorana.

Kuri Kiyovu ho, abayitoza bari bivangiye bicaza Nshimirimana Ismaël Pichou na Riyad Nordien basanzwe babanzamo, basimburwa na Iradukunda Bertrand na Benedata Janvier. Ibi byatumye ikipe bari bahanganye ibatinyuka kuko ab’ingenzi ba yo batari babanje mu kibuga.

Ibi kandi byarakomeje, kuko abatoza banatinze kongera imbaraga mu busatirizi bwari bukeneye byibura igitego, kuko Mugenzi Bienvenu na Riyad Nordien bagiyemo Sunrise FC yamaze gutangira gutekereza kubona amanota atatu imbumbe kandi byaranayikundiye.

Abakinnyi bishyizeho igitutu!

Uwakurikiye uyu mukino wese, yabonye ko buri mukinnyi wa Kiyovu Sports aho yafatiraga umupira yumvaga yatsinda igitego nyamara uwagitsinda wese cyitwa icy’ikipe.

Uretse kugira inyota yo kubona igitego ariko, no mu guhererekanya gusanzwe muri iyi kipe ntabwo kwigeze kugaragara muri uyu mukino.

Sunrise FC yemerewe ibya mirenge ku ntenyo!

Uhereye ku buyobozi bw’iyi kipe y’i Nyagatare kugeza no ku bandi bari bafite inyungu mu gutsindwa kwa Kiyovu, bemereye abakinnyi agahimbazamusyi gatubutse kugira ngo ibashe kubahagarikira iyi kipe yo ku Mumena.

Ibi byatumye ab’i Nyagatare baza gukina ntacyo basize inyuma kuko uwakurikiye uyu mukino wese, yabonye ko uko bawukinnye bitandukanye n’uko bakinnye indi mikino 28 baherukaga gukina.

Ibi byatumye amanota atatu asigara kuri Stade Golgota, abo ku Mumena batahana agahinda karimo amarira menshi.

Kiyovu Sports yahise itakaza umwanya wa Mbere n’amanota 60 inganya na APR FC iyirusha ibitego. Imikino y’umunsi wa 30 usoza shampiyona izakinwa mu mpera z’icyumweru gitaha.

UMUSEKE.RW