Icyihishe inyuma y’intsinzi za Gicumbi ishobora kuzamuka

Nyuma yo gutangira nabi imikino ya kamarampaka izatanga ikipe izazamuka mu Cyiciro cya Mbere, ikipe ya Gicumbi FC yabanje gutsindwa no kunganya ndetse bamwe bahamyaga ko itazabona itike yo kuza mu cyiciro cya Mbere ariko yahise itsinda imikino ibiri yikurikiranya yayigaruriye icyizere.

Gicumbi FC ishobora kugaruka mu Cyiciro cya Mbere

Harabura umukino umwe gusa, kugira ngo hamenyekane ikipe ebyiri zizazamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha. Imikino ya nyuma izakinwa ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023.

Ikipe ya Gicumbi FC yatangiye nabi, ubu yo na Étoile de l’Est FC zirabahabwa amahirwe menshi yo kuzamuka kurusha Vision FC itavugirwa n’imibare n’Amagaju FC asabwa gukora ibisa n’ibitangaza.

Uku kwitwara neza kw’Abanya-Gicumbi, ntabwo kwizanye gusa kuko ubuyobozi bw’ikipe hari icyo bwakoze cyatumye aka kanya no kugaruka mu Cyiciro cya Mbere noneho babona ko bishoboka.

Perezida wa Gicumbi FC, Eng. Désire aganira na UMUSEKE, yavuze ko kimwe mu byabafashije ari ukuzamura agahimbazamusyi kandi kagatangirwa igihe ndetse bakagabanya amadeni babereyemo abakinnyi.

Ati “Twegereye abakinnyi, duke twari duhari tukatubaha. Tukabereka ko amafaranga ya bo n’ubwo yatinda ariko azaza. Irindi banga ni ukubaha agahimbazamusyi kenshi kandi ku gihe. Ukabwira umukinnyi uti n’ubwo umushahara watinda ariko agahimbazamusyi karagufasha kandi tukakabahera ku kibuga mu rwambariro umukino ukirangira.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi byose ari byo byabafashije gutsinda umukino w’Amagaju FC n’uwa Étoile de l’Est FC baheruka gukina.

Imibare igaragaza ko icyo Gicumbi FC isabwa kugira ngo izamuke, ari ugutsinda umukino wa nyuma izasura Vision FC ku Mumena kuko icyava mu mukino uzahuza Amagaju FC na Étoile de l’Est FC ariko yo yitsindiye, kitayibuza kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Abayobozi ba Gicumbi FC babona kugaruka mu Cyiciro cya Mbere bishoboka

UMUSEKE.RW

- Advertisement -