Imbona nkubone Feza wahekuwe n’ibiza agasigarana uruhinja, yavuganye na Perezida Kagame

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Nteziyaremye Feza ibiza byamwiciye umugore n'umwana

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwababaye hafi mu gihe bari bugarijwe n’ibiza. Nteziyaremye Feza wapfushije umugore, akamusigira akana k’amezi atandatu, yabwiye Perezida Kagame ko bishimiye uko Guverinoma yabagobotse.

Nteziyaremye Feza ibiza byamwiciye umugore amusigira uruhinja

Esperance Mukanshogoza, mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Terimbere, yasohowe mu nzu n’abaturanyi be, kuko iyo bitaba uko amazi yari amaze kurengera umuryango we,  na we yari buhasige ubuzima.

Yabwiye Perezida Kagame ati “Mubyeyi wa Repubulika y’u Rwanda, mubyeyi wacu, mubyeyi uduhetse uzahore ku ngoma itekaaah! Ubu ndarya nkaryamaaahhh! Uzagume ku ngoma itekaaahh! Umugongo waguhetse uragahoraho, uragahorahoooh! Ndagushimyeeeh!”

Uyu mukecuru avuga ko ubwo yasohokaga mu nzu yikubise hasi avunika umugongo, ndetse anakomereka ino.

Perezida Paul Kagame yamubajije niba baramuvuye, undi ati “Nta kibazo, nta kibazo. Nizeye ko naho nzaryama uzahampa mubyeyi wange.”

Perezida Kagame asura ishuri ribanza ryo ku Nyundo

 

Ntayizayeremye Feza yahekuwe n’ibiza, asigaranye akana k’amezi 6 na we yavuganye na Perezida

Inkuru ye irihariye, umugore we Mukamanzi Genuruse amazi yamurushije ingufu zo kumuramira, agenda amureba. Ni umugabo wahuye n’akaga, ariko ku maso avuga yagaragaye akomeye.

Yabwiye Perezida Paul Kagame ko asigaranye akana k’amezi atandatu n’ibyumweru bibir, ariko ko ashima Imana yamukuye mu mazi nubwo umugore we yagiye.

- Advertisement -

Ati “Nyakubahwa Perezida wacu, jye nejejwe n’Imana mu mutima, nahoze nifuza kukubona imbona nkubone, none rero nakubonye. Nubwo duhujwe n’ibiza ariko numvaga nkeneye kukubonaho. Icya mbere turi gushyingura nabwiye Abanyamakuru ngo nimubona Perezida wa Repubulika muzamubwire ko abaturage ba Rubavu twishimye, bitewe no kudufata mu mugongo, hari ahandi twumva ibiza biba ariko ugasanga ntibabitayeho, ariko mwebwe mwagerageje kutwitaho.”

Yavuze ko ubuyobozi bwamufashije kubona aho acumbika, ubu umwana yasigaranye ubuyobozi bukaba bumuha amata.

Yasabye Perezida Paul Kagame inkunga ye, na we avuga ko uko izajya iboneka bazayibagezaho.

Abaturage bagaragaje ko bishimiye uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame

Nirere Marie Chantal wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, we yasabye Umukuru w’Igihugu kubafasha abana babo bakiga muri iyi minsi batishyura kuko ibyo bakabaye bishyura byatwawe n’ibiza.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo byakorwa kuko bishoboka.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yahaye abaturage yabasabye kubahiriza imbago zigenwa n’itegeko mu kurengera inkombe z’imigezi n’ibiyaga, asaba abaturage kudatura muri izo mbago.

Yavuze ko abaturage batuye mu nkengero z’umugezi wa Sebeya ahabashyira mu kaga, bazimurwa.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 rishyira ku wa 03 Gicurasi, 2023 nibwo imvura nyinshi yibasiye cyane Intara y’Iburengerazuba, n’iy’Amajyaruguru ituma imyuzure n’ibindi biza bihitana ubuzima bw’abantu 131, nasenyuka inzu nyinshi.

Guverinoma y’u Rwanda yihutiye gutabara abakozweho ingaruka n’iyi mvura, bamwe bafashwa gucumbikirwa na bagenzi babo, abandi bashyirwa kuri site Inyemeramihigo aho bafashwa kubona ibiribwa, ibiryamirwa, n’ibindi by’ibanze.

UPDATED: P. Kagame yagiye i Rubavu kwirebera akaga ibiza byateje abaturage

Perezida Kagame yasabye abaturage kubahiriza itegeko ribabuza gutura mu nkengero z’imigezi ahabashyira mu kaga

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW