Imikino y’abakozi: Ubumwe GH bwegukanye igikombe cy’Umurimo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’Umurimo, ikipe y’umupira w’amaguru ihagarariye Ubumwe Grande Hotel, yatsinze iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC], inegukana igikombe.

Ubumwe Grande Hotel yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo

Tariki 1 Gicurasi, hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Mu mikino, wizihijwe hasozwa irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kuwizihiza ariko n’abakozi bagakora Siporo ngo bagire ubuzima bwiza.

Iri rushanwa ryitabirwa n’ibigo bya Leta n’ibyigenga mu byiciro bitandukanye. Hari ibigo bikina mu cyiciro cy’abakozi 100 kuzamura [Catégorie A] n’ibikina mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B] n’ibyo mu cyiciro cy’abakina mu bigo byigenga.

Muri rusange hakinwe Basketball, Volleyball, ‘Billiard’, Umupira w’Amaguru, Igisoro no Koga.

Banki ya Kigali yegukanye ibikombe bibiri muri Basketball, harimo icyo mu bigo byigenga itsinze Stecol n’icyo mu bigo bya Leta ndetse n’ibyigenga, itsinze Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Ubumwe Grande hotel yo yegukanye igikombe gikuru mu mupira w’amaguru gihuza ibigo bya Leta n’ibyigenga, nyuma yo gutsinda Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) penaliti 5-3, kuko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 90 isanzwe y’umukino.

Mu bagore, ikipe y’Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yegukanye igikombe muri Volleyball itsinze Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Muri Basketball, igikombe cyegukanywe na REG WBBC yatsinze Urwego rw’Ubwiteganyirize (RSSB).

Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100, Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) cyegukanye igikombe muri Basketball, mu gihe Minisiteri ya Siporo yacyegukanye muri Volleyball.

- Advertisement -

Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi barenze 100, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima cyegukanye igikombe mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda Ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR).

Mu cyiciro cy’ibigo byigenga, Ubumwe Grande Hotel yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru itsinze Banki ya Kigali.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan, yavuze ko iyi mikino yigisha abakozi gukorera hamwe nk’ikipe, bigateza imbere sosiyete bakorera n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ntabwo waba umukozi mwiza ukora wenyine. Gukorana n’abandi rero nicyo siporo itwigisha. Burya nta muntu watsinda wenyine, ugomba kwiga gukorera hamwe n’abandi kugira ngo intego z’igihugu na sosiyete ukorera zigerweho.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi, Mpamo Thierry Tigos, yavuze ko urwego rw’irushanwa ruri kuzamuka.

Yagize ati “Turashimira urwego irushanwa rimaze kugeraho kuko abayobozi b’ibigo bagenda babyumva bakandikisha ibigo byabo. Nk’ubu Ubumwe Grande Hotel yatwaye igikombe mu mupira w’amaguru ni ubwa mbere yitabiriye, twizeye ko n’abandi bazagenda baza.”

Biteganyijwe ko shampiyona isanzwe y’abakozi izatangira muri Nyakanga, ari na yo itanga amakipe ahagararira igihugu mu mikino y’abakozi ku rwego mpuzamahanga.

Imikino y’abakina ku giti cyabo:

Igisoro:

Vedaste [NISR]

Emmanuel [IPRC-Kigali]

Claver [Rwandair]

Billard:

Bunani Jean d’Amour [Rwandair]

Kazungu Andrew [Minecofin]

Muganza David [Minicom]

Tennis:

Nkunda Abel [RBA]

Koga:

Bajeneza Emmanuel [Rwandair]

Nyirumulinga Christian [UR]

Nsengiyumva Abdoul [RTDA]

Immigration yegukanye igikombe ku nshuro ikina amarushanwa ya ARPST
Minisitiri wa Mifotra, Rwanyindo Fanfan yasabye abakozi kwitabira Siporo kuko ifasha kugira ubuzima bwiza

UMUSEKE.RW