Ingabo z’uRwanda ziri Mozambique zashimiwe

Ku cyumweru tatiki ya 7 Gicurasi 2023,Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Mozambique, Admiral Joaquin Mangrasse yasuye Ingabo na Polisi by’uRwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Karere ka Ancuabe,azishimira umusanzu wazo mu kurwanya iterabwoba.

Umuyobozi Mukuru w’ingabo za Mozambique aganira n’ukuriye ingabo z’uRwanda

Avuga ko mu mezi atanu ashize zoherejwe mu bice by’Amajyepfo ya Cabo Delgado umusaruro wigaragaza.

Yakiriwe n’umuyobozi uyoboye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, Maj Gen Eugene Nkubito, abashimira akazi ko kwirukana ibyihebe kakozwe.

Admiral Joaquim avuga ko kuri ubu umutekano muri ako Karere uri ku rwego rushimishije.

Uyu muyobozi mu ngabo za Mozambique, asuye izi ngabo nyuma yaho muri Gashyantare Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’Umugaba wungirije w’ingabo, Lt General Beetolino Capetine nabo basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri aka Karere.

Muri Nyakanga 2021, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, u Rwanda rwohereje ingabo muri Cabo Delgado kugira ngo zifashe kurwanya imitwe y’iterabwoba ryari ryarayogoje iyo ntara.

Ubu u Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare rufite muri Mozambique ku buryo bose hamwe n’abapolisi barenga 2000, banahabwa ubutumwa bushya bwo kurwanya ibyihebe.

Yashimiye ingabo z’uRwanda zirukanye ibyihebe

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -