Inuma zateranyije abantu kugera aho bicana

Umugabo wo muri Portugal bivugwa ko yarashe bagenzi be batatu na we arirasa ku makimbirane yaturutse ku bworozi bw’inuma zikoreshwa mu marushanwa.

Hari mu bihugu bimwe imikino y’inuma yateye imbere

Iri bara ryabereye mu mujyi witwa Setubal, ni muri Km 50 mu majyepfo y’umurwa mukuru  Lisbon.

BBC ikesha iyi nkuru ibinyamakuru byo muri Portugal, bivuga ko amakimbirane yaturutse ku bworozi bw’inuma, ndetse n’akarima k’imboga katemewe.

Abarashwe bivugwa ko bari bitabiriye irushanwa rihuza inuma.

CNN ikorera muri Portugal, ivuga ko ukekwaho kurasa bariya bantu ari umugabo w’imyaka 66 y’amavuko, na we waje kwirasa ubwo Police yari ije kumufata ku Cyumweru mu gitondo.

Umukuru wa Polisi mu mujyi wa Setubal, Andreia Gonçalves yavuze ko buriya bwicanyi ari ikintu kidakunze kubaho, bukaba bwaraturutse ku makimbirane atararangiye hagati ya bariya bagabo.

Polisi ikorana n’inzego z’ubutabera yabwiye ikinyamakuru cyo muri Portugal, Publico news ko ubwumvikane buke bwaturutse ku bworozi bw’inuma.

Abishwe ntibahise batangazwa amazina kimwe n’uwabarashe, gusa bikekwa ko uyu wabarashe ari umugabo wiberaga mu ihema mu mujyi wa Setubal.

Polisi ya Portugal ikomeje iperereza. Muri Portugal amategeko abuza gutunga imbunda, ariko imbunda zikoreshwa mu guhiga ziremwe.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW