Nyamasheke: Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi yemereye mudasobwa 25 ishuri ribanza ryatsindishije abanyeshuri bose bigaga mu mwaka wa Gatandatu.
Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi, 2023 abayobizi b’ishuri ribanza rya Buhinga (Ecole Primaire Buhinga) ryo mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’iburengerazuba bagaragarije Umunyabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, ikibazo cy’uko batagira ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Gahunda ya Leta iteganya ko ibizamini, no gutanga amanota mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bwa ririya shuri bwagaragaje ko bafite inzitizi z’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bavuga ko bakomeje kuba mu bwigunge.
Hakizimana Reuben Umuyobozi w’agatenyo w’ishuri ribanza rya Buhinga ni we wagejeje ikibazo ku munyamabanga wa Leta, muri Minisiteri y’Uburezi.
Ati “Hari umuriro, dufite ikibazo cy’ikoranabuhanga. Mu kigo dufite laptop ebyiri gusa, nta Internet. Biga theorie (mu magambo), nta pratique (mu ngiro). Turifuza ko mwadufasha tukagira iryo koranabuhanga”.
Twagurayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yijeje ubuyobozi bw’iri shuri ko bazahabwa imashini (computers) zizakemura iki kibazo.
Ati “Mutegure ahantu, turabashakira computers 25, abarimu batangire bazimenyereze n’abanyeshuri tuzagenda tubafasha”.
Iki kigo kimaze imyaka ibiri gusa cyubatswe gifite abarimu 17, kigamo abanyeshuri 796 biga mu byumba 12.
- Advertisement -
Umwaka ushize ku nshuro ya mbere iri shuri abanyeshuri 68 bakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, batsinze 100% bajya mu mashuri yisumbuye.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW I Nyamasheke.