Abanyeshuri 17 bo mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro riherereye mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza biga mu mwaka wa 6, birukaniwe rimwe, basabwa kujya iwabo mu gihe cy’ibyumweru 2.

UMUSEKE ufite amakuru ko abanyeshuri bo mu mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza, TSS ku wa 22/05/2023 abayobozi bazindukiye mu gikorwa cyo gusaka imyenda itemewe na telefone.
Abakoraga igikorwa cyo gusaka bajyaga muri dortoire (aho abanyeshuri barara), mu ishuri bakareba mu ntebe, mu mifuka y’abanyeshuri n’ahandi.
Amakuru avuga ko bamwe mu banyeshuri basakwaga batabyakiriye neza, bashaka gukubita abayobozi b’ishuri barimo kubasaka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza, buvuga ko abanyeshuri 75 ari bo bafatanwe ibitemewe, 17 muri bo bahita birukanwa mu ishuri kuko ari bo banze gutanga ibyo bafatanwe.
Gusa, abari muri kiriya kigo bavuga ko hirukanwe abanyeshuri 17 bigaga mu mwaka wa gatandatu.
Abanyeshuri ngo bari batunze telefone ku buryo umunyeshuri yabaga ari mu ishuri yahamagarwa kuri telefone agasohoka hanze akajya kwitaba, Umwarimu yagira ngo arayimwatse, umunyeshuri ati “Reka reka ntayo naguha!”
Nyuma yo kwirukana abanyeshuri ubuyobozi bw’ikigo bwahise bukoresha inama y’igitaraganya ijyanye n’ikinyabupfura, baganira kuri icyo kibazo ndetse baniga ku kibazo cy’abanyeshuri burira igipangu uko bishatse.
UMUSEKE twagerageje kuvugisha umuyobozi w’ishuri, Habineza Anastase akimara kumva ko ari umunyamakuru ndetse n’icyo amushakira ngo asobanure, yahise akupa telefone.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko ubuyobozi bw’ishuri nta makuru bwigeze buha Akarere, ariko nyuma baje kubikurikirana basanga hari abanyeshuri bafatanwe ibintu bitemewe, ishuri rinabibatse banga kubitanga, banabibwira ababyeyi babo ko bagiye kuba babirukanye.
Ati “Abanyeshuri bafatanwe ibikoresho bitemewe ni 75, ariko 17 muri bo ni bo birukanwe bazira kutemera gutanga ibyo bikoresho, ariko na byo turabikurikirana turebe uko byifashe cyane ko n’ishuri ritari ryatanze ayo makuru.”
Amakuru avuga ko bariya banyeshuri birukanwe biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bakazagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri bazanye n’ababyeyi babo.
Umwe mu birukanywe yabwiye UMUSEKE ko babona kubirukana bizatuma batitwara neza mu kizamini cya Leta zisoza amashuri yisumbuye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Umunyeshuli icyambere asabwa nishuli ni Discipline akubaha amategeko agenga ikigo icyatumye hibukirwa abuwa 6 abageze hariya bigira indakoreka abubwo ubutaha bajye birukanwa burundu naho kwitwaza ko bizabagiraho ingaruka biramaze muli 75 58 babitanze abandi bigize indakoreka. wamunyamakuru we ali wowe uhayobora wakora iki!! ali umuyobozi wakarere yakora iki!!ibi niko bigomba kuba nahandi hose mubigo
Ahantu cyangwa ibintu byitwa Saint Trinity (Ubutatu butagatifu) ni byinshi cyane.Bituruka ku bavuga ko Imana igizwe n’ibice 3: imana data,imana mwana n’imana mwuka wera.Ese ibyo ni ukuli? Ntabwo abigishwa be Yezu basengaga imana y’ubutatu.Ahubwo basengaga SE wa Yezu gusa,nkuko na Yezu yamusengaga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye “gusenga Se wenyine”,nkuko tubisoma muli Matayo 4:10.Ni nayo mpamvu muli Yohana 17:20 Yezu yavuze ko “Imana ye ariyo Mana yacu”.Yongeraho ko SE amuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.Imana idapfa kandi ishobora byose,ni Se wa Yezu gusa witwa Yehova (Yeremiya 16:21).Gusenga ikindi kitali Se wa Yezu gusa,yaba Maliya,Yezu cyangwa Ubutatu,ni icyaha gikomeye kuruta ibindi.
Kuki mukunda gutandukira? Ibyo bihuriye he n’inkuru turimo gusoma? Ikindi, niba utemera Ubutatu Butagatifu, ibyo birakureba. Twe tubwemera tuzi icyo butumariye. Ntukivange mu myemerere y’abandi nk’uko nawe ntawivanga mu yawe.
Amahoro ku giti cy’umuntu….
Ahubwo birukanwe Burundi ntampamvu zokubembereza ibyigomeke bitagira uburere!!
ubuse ibi bihuriye ninkuru yanditswe Koko
Uzabanze wige kwandika ikinyarwanda bro🙃
Uziko wagirango waruhari cg uba hariya ese ka nkubaze raaa inkuru ni iki niba warize neza nsobanurira inkuru ibyaribyo hhhhhhhh keretse iyaba ari umwana wawe arimo ntiwakavuze uko ese abo 17 raa uzi uko byagenze uzajya ufataa amagambo y’umunyamakuru then ujye aho uvugee kweriii kokoo rubanda murashoboye uziko mumeze nkaba baturajye harya ni Garelayo hamwe Yesu yapfiriye ngo mumubambe mumubambe hhhhhhhhh namwe ndabon ariko mumeze peuh!!!!
Iki nicyo kishe abanyeshuri bikigihe kera umwana yabaga afite ubwoba bwo gukosa ngo atirukanwa none bigize indakoreka bage birukanwa rwose
Abazakomeza kwinangira muzirukane burundu mayibobo nibo batuma abandi bigira indakoreka
Uyu munyamakuru rwose atugezaho amakuru adufitiye akamaro. Ababyeyi bakwiye gutoza abana babo uburere bwiza n’ikinyabupfura. Umunyeshuri w’indakoreka n’ubundi ntacyo azamarira igihugu ahubwo azateza rubanda ikibazo! eh eh eh eh … ngo bakubise abayozi !!! Ni akumiro pe ! Abo bana rwose mukwiye kwirinda kubarera bajeyi. Mubirukane burundu. Izaba imbwa uyibona nyina ikiyibwegetse!
“Umwe mu birukanywe yabwiye UMUSEKE ko babona kubirukana bizatuma batitwara neza mu kizamini cya Leta zisoza amashuri yisumbuye”.
Hanyuma kwitwara nabi no kutagira discipline ni byo bizatuma bitwara neza?
Umuntu utagira discipline n’ubwo yaba umuhanga ku rwego rwo hejuru biragoye ko hari ibyiza yageraho cg ngo abigeze ku bandi.
Nibatahe babanze bitekerezeho.
nyamara ibi bintu byo korora abana mushake gereza nyinshi ubwo umwana yagakwiye kwigana ibintu bitemewe koko maze igikuba kigacika hhhhhhh leta ikibazo cyu rubyiruko ruriho ubu nishaka igifatire ibihano bikomeye nahubundi mu myaka iri mbere muraba mureba
Anonymous😂 Ndabona nawe nawe ntacyo umurusha kuko uravanga indimi.icyangombwa nuko wumvise icyo yashatse kubuga
Ubundi Ministeri yuburezi niyo isigaye yorora abanyeshuri bigize indakoreka Ubu wasanga bashyize igitutu kubayobozi bishuri ngo nibabagarure???????
Musabire ba Animateur na Nimatrice bahorana nabi amanwa na nijoro
Ese ko leta ntacyo yateganyirije umukozi ukora ijoro n’amanwa ubwo bamuteye ibuye nijoro. Yavuzwa niki?
Munsubize numvireho kdi mukomeza kubasabira (animateur na Animatrice) baragowe!!