Kinigi: Hibutswe Abatutsi bazize Jenoside, hanengwa abayitirira ihanurwa ry’indege

Hibutswe Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Kinigi bishwe mu 1991 hanengwa cyane abakomeje kugoreka amateka bavuga ko Jenoside itateguwe ahubwo yatewe n’uburakari bw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana mu 1994.

Hunamiwe Abatutsi bishwe 1991 mu igeragezwa rya Jenoside

Mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Kinigi, bamwe mu baharokokeye bamaganye bikomeye abakwirakwiza imvugo ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’uburakari bw’abahutu batewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana Juvenal nyamara itotezwa, kumeneshwa, urwango no kwica Abatutsi byaratangiye mbere y’iryo hanuka ry’indege.

Munyarutete Joseph wiciwe abo mu muryango we mu 1991, yagize ati” Abakoresha amateka nabi bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi turabamaganye kuko ino Jenoside yatangiye kuwa 23 Mutarama 1991 aba twibuka nibwo bishwe nyuma yo gutotezwa no gufungwa biswe ibyitso by’inyenzi, baratwikiwe ku buryo byageze mu kwezi kwa kabiri uwo mwaka abanyuma bamaze kubatsemba.”

Muri ako gace kahoze ari Komine Kinigi kuri ubu gakora ku Mirenge ya Nyange, Kinigi Musanze na Shingiro, Abarokotse baho bavuga ko bataheranywe n’ibikomere n’amateka mabi banyuzemo ahubwo bagerageje kongera kurundanya ubuzima bakaba bakataje mu rugamba rw’iterambere.

Munyarutete ubahagarariye mu Murenge wa Kinigi yakomeje agira ati” Ntabwo twaheranywe n’amateka mabi kuko nyuma yo kubohorwa n’Inkotanyi dushima cyane zikatugarurira ubuzima, twarize abandi twashinze ingo abana bari kwiga, amatungo twarongeye turorora mbese dufite icyizere cy’ubuzima butazongera kurangwa n’ibibi kuko turangajwe n’iterambere.”

Mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kinigi, Umuryango SACOLA waremeye imiryango y’Abarokotse itishoboye yahawe inkunga y’ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku ndetse ine muri yo yorozwa inka.

Bamwe mu borojwe bashimiye ababoroje babizeza ko nabo bagiye guhera kuri ubwo bufasha bakiteza imbere n’imiryango yabo n’abaturanyi.

Gasigwa Augustin Prince, ni umwe muri bo, yagize ati” Ndishimye cyane kandi ndashimira abatugabiye, ntabwo nigeze norora inka ariko ubu ndayibonye, ngiye kuyitaho impe ifumbire neze, impe amata n’umuryango wanjye uyanywe kandi izororoka noroze n’abandi duturanye inteze imbere.”

Micomyiza Innocent nawe yagize ati” Iyi nka nyakiye neza cyane, ndashimira SACOLA, ubu turagana aheza kuko nanywaga amata nyakuye ahandi ariko ubu ngiye kujya nikamira n’abaturanyi bayabone turwanye imirire mibi.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Umuryango ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturiye Pariki y’Ibirunga no kuyibungabunga, SACOLA, Nsengiyumva Pierre Celestine, yihanganishije Abarokotse asaba aborojwe gufata neza izo Nka kugira ngo zibateze imbere.

Yagize ati” Abarokotse turabakomeza naho abo tworoje turabasaba ko inka twabahaye bazifata neza zikabateza imbere ubundi dukomeze kwibuka twiyubaka.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kurushaho gukomera no gukora ibikorwa bibateza imbere kandi ko bazakomeza kwita ku mibereho y’abatishoboye.

Yagize ati” Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo turabihanganisha tubakomeza kuko dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uhora adushakira ibyizande wanayoboye urugamba two kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside ngo itazongera kubaho ukundi. Tuzakomeza kwita ku mibereho y’abatishoboye nabo bazamuke batere imbere nk’abandi.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kinigi bagaragaje icyifuzo cy’uko aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside mu Kinigi hakubakwa inzu izajya yifashishwa mu kubika no gusobanura amateka yaho ndetse no gufasha abahura n’ibibazo by’ihungabana mu gihe bibuka.

Ubuyobozi bw’Akarere bubizeza ko buzakomeza gukora ibishoboka ngo aharuhukiye imibiri hakomeze gutezwa imbere.

Urwibutso rwa Kinigi mu Karere ka Musanze rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 166, rufite amateka adasanzwe kuko imibiri irushyinguyemo ari iy’Abatutsi bishwe mbere ya 1994.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille
Hakozwe urugendo rushushanya inzira y’umusaraba abishwe banyuzemo

BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW i Musanze