Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe muri Gicurasi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri Gicurasi 2023 hazagwa imvura idasanzwe mu gihugu, kiburira Abaturarwanda kwitwararika.

Mu itangazo Meteo Rwanda yatanze kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023, yavuze ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200. Imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gicurasi mu bice byinshi by’Igihugu.

Igice cya mbere giteganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho igice cya kabiri nicya gatatu biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa muri ibyo bice bw’ukwezi kwa Gicurasi.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari, iya Pasifika niy’Ubuhinde buzaba buri
hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Gicurasi hiyongereyeho isangano ry’imiyaga ryerekeza mu gice
cya ruguru cy’Isi.

Imvura iri hagati ya milimetero 175 na 200 iteganyijwe mu gice cy’Amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu no mu gice gito cy’Akarere ka Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 175 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Uburengerazuba n’Amajyaryguru uretse mu karere ka Gicumbi no mu majyepfo y’uturere twa Rulindo na Gakenke hateganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

Imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 75, ikaba iteganyijwe mu bice by’amajyaruguru nibyo hagati mu karere ka Nyagatare ndetse no mu majyepfo y’uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera.

Ibice bisigaye by’Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 75 na 150.

Kubera imvura iteganyijwe muri Gicurasi 2023, Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -