Minisitiri w’u Burusiya yagiye gukomeza amaboko i Burundi-AMAFOTO

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi rugamije gukomeza amaboko no kurushaho kwiyegereza Ibihugu bya Afurika.

Sergei Lavrov yageze i Bujumbura

Minisitiri  Sergei Lavrov n’itsinda ry’abantu 25 bamuherekeje bageze i Bujumbura bavuye i Nairobi muri Kenya aho ku wa mbere yagiranye ibiganiro n’abarimo Perezida William Ruto.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura cyitiriwe Ndadaye Melchior, Bwana Lavrov yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro.

Kuri gahunda y’uruzinduko rwe, Minisitiri Lavrov aragirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi mbere yo kuganira na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Baribanda ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku ntambara u Burusiya bumazemo umwaka urenga burwanamo na Ukraine.

Biteganyijwe ko haba ikiganiro n’abanyamakuru kiza kuvugirwamo ibyo impande zombi zemeranyijeho, kirabera muri Garden Hotel i Kiriri.

Uburusiya na Ukraine barakataje mu ntambara yo kwigizaho amaboko mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Mu Cyumweru gishize, Dymtro Kuleba, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine nawe yari muri Afurika aho yakiriwe mu Rwanda, Ethiopia na Maroc.

Minisitiri Dymtro Kuleba na Perezida Paul Kagame baganiriye ku ntambara yo muri Ukraine n’uburyo bwo gushyigikira ibikorwa by’amahoro bigamije kuyihagarika.

- Advertisement -

Minisitiri Kuleba yavuze ko Ukraine ishaka guteza imbere ubufatanye n’u Rwanda mu by’ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere, ubwubatsi, uburezi n’ibijyanye n’imiti ndetse ko iteganya gufungura Ambasade mu Rwanda.

Kugeza magingo aya Umugabane wa Afurika nturerura ku mugaragaro uruhande ubogamiyeho mu ntambara ikomeje guca ibintu hagati y’Uburusiya na Ukraine.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW