Mugenzi Bienvenu yaciye amarenga yo kuguma muri Kiyovu

Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sports wanayitsindiye ibitego byinshi, Mugenzi Bienvenu yatangaje ko kugeza ubu amahitamo afite ashobora kumurekera muri iyi kipe yo ku Mumena.

Mugenzi Bienvenu yaciye amarenga yo kuguma muri Kiyovu Sports

Nyuma yo gusoza shampiyona ya 2022/2023, ikipe ya Kiyovu Sports iri mu makipe afite abakinnyi b’inkingi za mwamba bari mu mpera z’amasezerano.

Umwe mu beza ifite mu gice cy’ubusatirizi, ni Mugenzi wanayifashije cyane muri uyu mwaka n’ubwo ikipe ye itabashije kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsindirwa i Nyagatare na Sunrise FC.

Aganira na UMUSEKE mu kiganiro cyihariye, uyu rutahizamu yaciye amarenga agaragaza ko ashobora kuguma muri iyi kipe yo ku Mumena yamufashije kongera kuzamura izina rye.

Ati “Ni umwaka wanjyendekeye neza kuko nari narawiteguye n’ubwo nageze aho nkavunika. Gusa ndashima Imana kuba naragarutse nkaba ndi gukina.”

Yongeyeho ati “Ndatekereza ko Kiyovu Sports yatumye nongera kuba Mugenzi nkongera kwitwara neza. Ndayishimira muri rusange. Igihe cyose banyegera tukaganira ndahari. Ntabwo nasiga Kiyovu Sports gutya. Nibampamagara nzabitaba hari byinshi nayiha.”

Uyu mukinnyi watsinze ibitego icyenda muri shampiyona akanatanga imipira itanu yavuyemo ibindi, yagiriye inama ubuyobozi bw’ikipe kutazacika intege ahubwo ari igihe cyiza cyo kongera gushyiramo imbaraga kuko kwegukana igikombe cya shampiyona bishoboka.

Uretse kuba yaguma muri Kiyovu, aranavugwa muri Police FC bivugwa ko ishobora kuba yaramwegereye na mbere yo gusoza shampiyona.

Mugenzi amaze imyaka ibiri muri Kiyovu, ariko ku mwaka we wa Kabiri ni bwo yazamuye imibare ye ugereranyije n’umwaka we wa Mbere muri iyi kipe.

- Advertisement -

Mbere yo kuza muri iyi kipe yo ku Mumena, uyu rutahizamu yakiniraga Marine FC yari yasubiyemo nyuma yo kuva muri Bugesera FC yari yagiyemo avuye muri APR FC atagiriyemo ibihe byiza.

Ni umukinnyi usigaye uhamagarwa mu Amavubi

UMUSEKE.RW