Museveni yanenze imyitwarire y’ingabo ze ku gitero zagabweho na al Shabaab

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yanenze imyitwarire y’ingabo za Uganda ziri Somalia nyuma yo kugabwaho igitero cyateguwe na Alshabaab cyaguyemo benshi.

al-Shabab yarekanye umusirikare wa Uganda ivuga ko yafatiwe ku rugamba

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter nyuma y’urugendo yagiriraga mu gace ka Masaka, yabanje kwishimira umusaruro w’ikawa, ibitoki, ibihwagari ndetse n’uw’inganda.

Umukuru w’igihugu cya Uganda, mu butumwa bwe yavuze ko mu ijoro ryo kuwa Kane ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (5h:30am), yamenye amakuru ko ingabo za Uganda ziri muri Somalia Kuva muri 2007, zagabweho igitero.

Mu gace ka Bulo-Mareer, ahari ingabo za Uganda,zateweho ibiturika.

Museveni yavuze ko atashimye uburyo ingabo zitwaye kuri icyo gitero. Ati “Abasirikare bamwe ntabwo bitwaye uko bikwiriye kandi bagize ubwoba , bituma batajya ku murongo, Alshabaab ibona icyuho cyo kubatera no kwangiza ibikoresho.”

Akomeza ati “Ubwo bwoba ntabwo bwari bikwiriye kubera ko abasirikare bacu bacu n’imodoka zacu eshatu zangiritse hafi yaho barindaga FOB.”

Akomeza avuga ko yaba ibiturika n’ibindi bakabaye babonye mbere.

Museveni yihanganishije igihugu by’umwihariko imiryango y’abitabye Imana avuga ko ababigizemo uruhare bazabibazwa.

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab baheruka kwigamba ko bafashe abasirikare ba Uganda ari bazima, banica abagera ku 137, igisirikare cya Uganda.

- Advertisement -

Al Shabab yasohoye amafoto ariho abasirikare ba Uganda bamwe bapfuye, andi bafashwe ari bazima.

Ibiro bikuru by’ubutumwa bw’amahoro muri Somalia, ATMIS byavuze ko hakigenzurwa uko umutekano wifashe mu gace igitero cyabereyemo.

Leta ya Somalia nta cyo iravuga kuri iki gitero.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Felix Kulayigye yabwiye Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko igisikare kigikora iperereza kuri kiriya gitero.

Yashinje “umutwe w’amahanga” kuba ari wo wakigabye ariko ntiyagira byinshi avuga.

Al-Shabab yigambye igetero cyagabwe ku ngabo za Uganda

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW