Abanyarwanda bari baraheze muri Sudan bageze mu Rwanda amahoro – AMAFOTO

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umwe mu miryango yavuye muri Sudan bari bafite umwana muto

Ku maso yabo ibyishimo biraboneka, bamwe mu bo mu miryango yabo bari babategereje ku kibuga cy’indege byabarenze bararira bamaze kubabona, ni Abanyarwanda 32 bari baraheze muri Sudan igihugu cyadutsemo imirwano ikomeye.

Umwe mu miryango yavuye muri Sudan bari bafite umwana muto

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye bariya Banyarwand, n’abandi bantu 10 bo mu bihugu bitanu bitandukanye bari baraheze i Khartoum muri Sudan.

Muri iyi minsi indege z’intambara za Sudan, zibisikana mu kirere n’ibisasu bigambiriye kuzihanura byoherezwa n’abasirikare biyise Rapid Support Forces, RSF bayobowe na Gen Mohamed Hamdan “Hemedti” Dagalo, uhanganye bikomeye n’abasirikare ba Leta ya Sudan bashyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan wahiritse ubutegetsi.

Umubyeyi wari ufite umwana muri Sudan, yagize ati “Ndashimira cyane cyane cyane, Perezida wacu, ndashimira n’abayobozi bacu babigizemo uruhare ngo abana bacu batugereho amahoro, akirangiza segonderi yahise agenda, yari akiri muto, imyaka yose umunani yari irangiye.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko bariya bantu 42 bageze i Kigali bakaba buriye indege ya RwandAir ibakuye mu mujyi wa Aswan mu Misiri.

Abantu u Rwanda rahungishije barimo n’abanyamahanga 10

Abanyarwanda 10 bandi bamaze kugera i Kigali, abanda ngo bari mu bihugu by’inshuti bategereje gutaha mu Rwanda babifashijwemo n’ibyo bihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Inzego zo mu Rwanda ngo zakoranye n’abadipolomate b’u Rwanda bari i Khartoum n’I Cairo mu Misiri kugira ngo kiriya gikorwa kigende neza.

Leta y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yashimiye iya Misiri, n’abaturage bayo kuba barakiriye neza Abanyarwanda, kandi bakabafasha mu bihe bikomeye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ati “Umutima wacu uri kumwe n’abaturage ba Sudan muri ibi bihe bigoye. Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gufasha mu bisubizo by’umuryango wa Africa yunze ubumwe, AU, n’iby’abafatanyabikorwa mpuzamahanga byafasha gukemura mu mahoro ikibazo cy’intambara iri muri Sudan.”

- Advertisement -

Guverinoma y’u Rwanda yanashimiye Sudan n’ibihugu by’inshuti ndetse n’imiryango mpuzamahanga ku kuba byafashije mu gikorwa cyo guhungisha Abanyarwanda.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gufasha Abanyarwanda baba bari mu bice birimo imidugararo mu bihe bikomeye.

AMAFOTO @ Ministry of Foreign Affaires Twitter

UMUSEKE.RW