Bakunzi ba UMUSEKE mbanje kubaramutsa, amazina ntabwo nyavuga kubera impamvu z’umutekano wanjye n’uw’urugo rwange.
Ndi umugore wubatse mfite abana bane ntuye muri Kigali. Inkuru yange irababaje ariko kuyigumana muri nge birushaho kunshengura umutima.
Mu rugo rwacu nta kibazo nigeze mbona ku mugabo wanjye mu myaka 16 tumaranye, turi Abarokore twembi ntambuza gusenga kuko dusengera mu itorero rimwe.
Umugabo wanjye ndamukunda ndetse rwose namufataga nk’ikitegererezo mu bandi. Nyuma mu minsi yashize naje kujya guhaha, abana bagiye ku ishuri, ngarutse nsanga ari muri salon asambana n’umugore dusengana, mera nk’uguye muri koma.
Nakomeje kubika icyo gikomere, ariko ubu ni cyo gihe ngo nsabe inama kuko kuva ubwo umugabo naramuhuzwe, yasabye imbabazi ariko umutima wange numva warakomeretse ku buryo byananiye kumubabarira.
Bavandimwe rero duhirira aha, ndabasaba inama zanyu ku kibazo mfite. Ese nakora iki ngo umugabo wange nongenre kumwakira mu mutima wange?
Ubu se umugabo unyeretse iyi ngeso tumaranye imyaka ingana kuriya, ashobora guhinduka?
Ese gutanga imbabazi birashoboka? Munyumve neza narakomeretse mu buzima bwange sinzi guca inyuma umugabo icyo ari cyo, nanjye namwizeraga nzi ko atakora ibyo namusanzemo.
None nakora iki ngo umuryango wange mwurengere n’abana ntibazamenye ibyabaye?
Murakoze ku nama nziza zanyu!
Ufite ubuhamwa ugishaho inama, twandikire kuri haangelo9@gmail.com
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW
Madame,ihangane.Agahinda ufite karumvikana.Menya ko abagore benshi bafite icyo kibazo.Abagabo benshi baca inyuma abagore babo.Kandi n’abitwa Abarokore bacana inyuma kandi ku bwinshi,utibagiwe abakuru b’amadini.Byerekana uburyo abantu “baryarya” Imana yaturemye.Niyo mpamvu Yezu yerekanye ko abakristu nyakuli ari bacye.Dore inama yanjye: Nubwo amategeko y’imana na Leta yemerera gutandukana n’uwo mwashakanye igihe asambana,ihangane mukomeze mubane,umwerere imbuto nziza,wenda hari ubwo atakomeza kuguca inyuma.Ndakeka ko udashaka ko mutandukana.Shaka umuntu mwigana bible,n’umugabo wawe niyemera,ubimusabe.Ongera wandike hano utubwire aho utuye,twagufasha.Wibuke ko Abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba mu bwami bw’Imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko bitabye Imana.
Niba waramuhuzwe tandukana nawe ushake umugabo utazasambana( uretse ko utazamubona)!! Ariko se ubundi ko numva ngo muri abarokore ijambo ry’ Imana rivuga iki kubyerekeye nokubabarira? Cg ntaburokore mufite ni housing gusa nokubesha Imana!
None c ikibazo kirihe niba waramubonye atanga urukundo kuri mwene data ibyo bitwaye iki.Yesu yaravize ngo udakora icyaha namutere ibuye habura numwe.Rero rwagihuta ntaho yagiye nawe nayiguhe kandi niba waramuhuzwe unyandikire ngufashe 0734134147.
Erega gusambana n’ibisanzwe kuko icyaha kibi ni ukwica kuko ibyo nakoze ni urukundo kandi urukundo ntiruvangura.
Amen
Ihangane.Abantu biyita “abarokore” ku isi ntibabarika.Kutanywa inzoga no kujya gusenga,sibyo bigira umuntu umurokore.Ikindi kandi,nkuko Matayo 24:13 havuga,umuntu azamenya ko arokotse ku munsi w’imperuka,ubwo Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira,nubwo aribo bacye nkuko bible ivuga.
Niba atari abanyamakuru bihimbiye inkuru..
Rera abana bawe, ubatoze umuco mwiza batazaba nka se ..
Ndabona muby’ukuri inkuru yawe Isa naho ari impimbano y’umunyamakuru bitewe n’inyungu yishakira niba ari ibyo rero ntuvuze ko muri abarokore, tekereza ukora ibyaha bingana iki? Ubabarirwa kangahe ? N’Umuremyi wawe niba akubabarira isaha kuyindi umunota ku wundi nawe babarira umugabo wawe kuko nturi maraika.
Nukuri nimba usenga kd ukaba wizera ko imbabazi zimana zihoraho. Nawe babarira uwo mugabo wawe kuko utababarira nawe nabwo azababarirwa.
Muraho neza mwese wowe waciwe inyuma nabanti bameze nkawe inama nabaha nijambo umwani wacu yavuze ati mubabarire ababacumuyeho nkunkoso nawe ababarira ibyaha byanyu kungunya kunagira umutima nokumuzinukwa nkuko wabivuze ntahanti bimusunikira keretse kubamuha keya kanti hanohanze bareze mubabarire kandi ubimubwire kandi ntukazimbure igihe yongeye kungwa nwifuti kwihangana bizana kunesha musengere kandi nawe wisengere kuko nawe warahumanijwe kubwibyo wabonye
Biratangaje kuba warasanze umurokore asambana n’undi umurokore kadi nawe uriwe! Mwisuzume mwese kandi musenge cyane.
MURAHO IHANGANE MWENEDATA IMANA IVUGAKO UTABABARIRA NAWE ATAZABABARIRA.HAKEYA UMUGABO WAWE KUKO NUREBANABI BARAMUTWARA USIGARURERABANA WENYINE.
Pol san
Ihangane witurize usab IMANA Azahinduka akugarukir
Hahaha umuntu agisha inama muri ubu buryo? Hari abajyanama kumuryango babikora neza. Ikindi niba warasanze mugenzi wawe muri salon asambana ugatuza kwihangana kwawe kwaba gushyitse. Naho ubundi abajura, ababeshyi, abasambanyi etc, umugabane nimumuriro utazima (ibyahishuwe)
Niba Ukunda Umugabowawe Koko: Urukundo Rwihanganira Byose, Kd Uzamubabarire 7 Inshuro 70 Niko Yesu Yavuze.
Reka imiteto imboro ye irahari ajye aguswera uko ushaka nta kindi. Kandi nawe nturi intungane ndakuzi uragitanga mu ibanga.
Umugore ni ugira imbabazi,Kandi nigo urukundo rugaragarira,