Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

webmaster webmaster

Bakunzi ba UMUSEKE mbanje kubaramutsa, amazina ntabwo nyavuga kubera impamvu z’umutekano wanjye n’uw’urugo rwange.

Ndi umugore wubatse mfite abana bane ntuye muri Kigali. Inkuru yange irababaje ariko kuyigumana muri nge birushaho kunshengura umutima.

Mu rugo rwacu nta kibazo nigeze mbona ku mugabo wanjye mu myaka 16 tumaranye, turi Abarokore twembi ntambuza gusenga kuko dusengera mu itorero rimwe.

Umugabo wanjye ndamukunda ndetse rwose namufataga nk’ikitegererezo mu bandi. Nyuma mu minsi yashize naje kujya guhaha, abana bagiye ku ishuri, ngarutse nsanga ari muri salon asambana n’umugore dusengana, mera nk’uguye muri koma.

Nakomeje kubika icyo gikomere, ariko ubu ni cyo gihe ngo nsabe inama kuko kuva ubwo umugabo naramuhuzwe, yasabye imbabazi ariko umutima wange numva warakomeretse ku buryo byananiye kumubabarira.

Bavandimwe rero duhirira aha, ndabasaba inama zanyu ku kibazo mfite. Ese nakora iki ngo  umugabo wange nongenre kumwakira mu mutima wange?

Ubu se umugabo unyeretse iyi ngeso tumaranye imyaka ingana kuriya, ashobora guhinduka?

Ese gutanga imbabazi birashoboka? Munyumve neza narakomeretse mu buzima bwange sinzi guca inyuma umugabo icyo ari cyo, nanjye namwizeraga nzi ko atakora ibyo namusanzemo.

None nakora iki ngo umuryango wange mwurengere n’abana ntibazamenye ibyabaye?

- Advertisement -

Murakoze ku nama nziza zanyu!

Ufite ubuhamwa ugishaho inama, twandikire kuri [email protected]

 

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW