Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 28/05/2023 5:40

Umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Rutsiro Fc kuri Stade y’Akarere ka Muhanga wabereyemo amwe mu mayobera agaragaza ko umupira w’u Rwanda urimo imbaraga z’umwijima.

Ni Umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, Rutsiro Fc yahatanaga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe Kiyovu Sports yari irangamiye igikombe cya Shampiyona.

Mbere y’uko umukino utangira mu buryo bwa bucece habayeho kumvana imbaraga aho abitwa “Abaganga” bagaragaye bazenguruka ikibuga.

Hari bamwe mu bavuye i Rutsiro babwiye UMUSEKE ko iyi kipe yitabaje bamwe mu bahanga mu bavuzi ngo babafashe kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Bari abakandida.

Hari abandi basore babiri bagaragaye mbere y’uko umukino utangira barimo uwari wambaye umupira w’icyatsi n’uwari wambaye umupira w’umuhondo bazengurutse ikibuga, ahatemerewe abafana muri Stade.

Hari uwabwiye UMUSEKE ko “Abo ari abantu bizewe bagomba gukora umuti.”

Bariya bantu ntibicaye mu bafana nk’ibisanzwe, bagiye hakurya mu byatsi ahirengeye Stade, umwe muri bo telefone ntiyavaga ku gutwi.

Imbaraga z’umwijima zemejwe bidasubirwaho ubwo Kiyovu Sports yabonaga penaliti ku ikosa ryakorewe Serumogo Ali mu rubuga rw’amahina.

- Advertisement -

Umuyobozi w’umukino yemeje iyo penaliti ariko ibyakurikiye iterwa ryayo ntirizibagirana muri ruhago nyarwanda.

Ubwo Nordien yiteguraga gutera umupira habaye amayobera, umupira urabyina, abari muri Stade baratangara.

Uyu mukinnyi yongeye kuwutereka neza, ubwo yiforaga ngo awutere mu izamu arawamurura, unyura hejuru iyo, abari muri Stade bifata ku munwa.

Umwe mu Banyamakuru wogezaga umupira mu ijwi rituje, yagize ati “Dore imbaraga ureke, ibyo babeshya! Na we byamuyobeye pe!”

Ikipe ya Kiyovu Sports yaje kwirwanaho yishyura igitego yari yatsinzwe, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Serumogo Ali, gusa mu minota micye mu buryo butumvikanyweho Rutsiro Fc yabonye penaliti yafashwe neza na Nzeyurwanda Jihad.

Aha Kiyovu Sports yashimangiye ko ikipe bahuye batari ku rwego rumwe, icomekamo igitego cya gatatu, ab’i Rutsiro bifata ku munwa.

Umwe mu b’imbere muri Rutsiro yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ngo “Barayariye batumanura mu cyiciro cya kabiri.”

Bariya bantu bari kuri deal ya Rutsiro Fc basohotse bamanjiriwe, bigaragara ko batamiye ifaranga ntibakore “Umuti“.

Uko ku bibuga bitandukanye byagenze 

GoliIla  Fc 1-2 APR FC

KIYOVU 3-1 RUTSIRO

SUNRISE FC 0 -1 RAYON SPORTS

BUGESERA FC 2-1 AS KIGALI

Etincelles 1-1 RWAMAGANA FC

POLICE FC 0-1 MARINES

Ikipe ya APR FC niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona cya 2022/23. Rutsiro Fc na Espoir Fc zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Muhanga

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

NDEKEZI Johnson 29/05/2023 10:11 28/05/2023 5:40
Inkuru ibanza Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe
Inkuru ikurikira Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?