Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND 29/05/2023 6:04
Bamwe mu bagabo bahura n'ihohoterwa bakariceceka(PHOTO:Internet)

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, baremye itsinda ribahuza bise “Akagoroba k’abagabo” rigamije kurandura ihohoterwa ribakorerwa n’andi makimbirane yo mu muryango.

Mu buhamya bwa bamwe, bavuga ko mbere yo kurema itsinda, bari barabaswe n’ubusinzi ndetse no guca inyuma abagore babo, bigatuma mu ngo hahora intonganya ndetse bamwe bagakubitwa n’abo bashakanye.

Umwe yagize ati”Aho tugereyemo twarigishanyije, bakatwigisha bihagije.Ubu ingo turimo nk’abantu bamaze kugera mu itsinda bimeze neza.Baraduhohoteraga ariko aho tumaze kwiga, biragenda neza. Turi gushaka abandi kugira ngo bahinduke nkuko twahindutse.”

Undi nawe ati”Twagiraga amakimbirane cyane yaterwaga n’ubushoreke n’uburaya.Nashatse umugore, nta sezerano twagiranye. Ariko aho maze kwigishwa, ubu twarasezeranye muri leta no kwa padiri.Ubundi nari umuntu w’umusinzi,hamwe nta bona ikaye y’umunyeshuri ariko ubu ndatekanye.”

Undi mugabo wo muri uyu Murenge avuga ko ataragana iri tsinda, urugo rwari rwarabaswe n’ubukene n’amakimbirane.

Ati” Nafataga amafaranga yagatunze urugo, nkayajyana kuyabitsa mu kabari,abana ntibagire imibereho myiza.Nyuma yo kujya mu itsinda narahindutse. Ubu amafaranga tubitsa mu itsinda, ndayazana,nkayakoresha neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru,Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko aka kagoroba k’abagabo ari agashya, kazafasha kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.

Ati”Ibi ni byiza cyane , ni n’agashya kagomba gukwira ahandi.Niba baratahaga batinze bagiye mu kabari bagakubitwa, ubu bakaba bajya mu kagoroba,bakaganira iterambere ryabo, ni ibintu byiza tugomba  no gushyigikira.Ingamba zo kurwanya ihohoterwa, ni ubukangurambaga busanzwe tugomba kugirana yaba inzego bwite za leta, abajyanama , abafatanyabikorwa, mu nteko z’abaturage, mu mugoroba w’ababyeyi nabo ibi bigenda bigarukwaho.”

- Advertisement -

Ibiza ku isonga bituma abagabo n’abagore bahohoterana birimo ubusinzi, kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo, gucana inyuma kw’abashakanye ndetse n’imyumvire mibi y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Mu kagoroba k’abagabo mu  Murenge wa Ngera, baganira n’ibijyanye n’iterambere ndetse bagakusanya amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuguriza umunyamuryango ubyifuza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW I Nyaruguru

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

TUYISHIMIRE RAYMOND 29/05/2023 5:30 29/05/2023 6:04
Inkuru ibanza Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc
Inkuru ikurikira Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?